Yabigarutseho ku wa 24 Kanama 2026 ubwo yari mu Karere ka Gicumbi mu muhango wo gusoza inama y'urubyiruko Gatolika.
Dr. Utumatwishima yibukije urubyiruko ko kugira icyerekezo kizima kwarwo ari byo bizatanga imiryango ikomeye y'ahazaza, ari yo mpamvu na Leta yashyize ingufu mu gukumira ibirwangiza.
By'umwihariko, yagaragaje ko Igihugu ubu kiri guca inzoga z'ibyuma ku neza y'urubyiruko, ariko ko hari aho bigaragara ko ratarabyumva neza ndetse rugatangira guca ruhinga inyuma rushaka ibindi runywa na byo bitaboneye.
Ati 'Ubu inzoga z'ibyuma iyo urebye usanga tumaze kuzica, ariko urubyiruko dufite ruraca mu gikari rukavuga ngo rufite inyota. Ngo inyota yabaye icyerezo, ubu bakareba ibyo ibindi banywa. Nko muri Gicumbi twatangiye kubona ukuzamuka kwa kanyanga. None se urava ku cyuma ujye kuri kanyanga, uraba uvuye he ugana he?'
Uyu muyobozi kandi yabonyeho gukebura urubyiruko rusigaye rwirirwa ku mbuga nkoranyambaga rukoreraho ibitaboneye, kuko atari ibintu byo guhugiraho ku bantu bafite imbaraga zo gukora.
Ku bijyanye n'uburezi, yagaragaje ko hakiri ikibazo cy'urubyiruko ruva mu mashuri rutayarangije kandi ko iyo rugeze hanze ruri mu bagira uruhare mu mico y'ubuzererezi.
Ati 'Hari abo usanga bafunze, abandi bari mu bigo ngororamuco nka Iwawa, usanga 80% barize amashuri abanza gusa. Rero tutabicunze neza twaba turi kurera abazatwangiza.'
Dr. Utumatwishima yongeyeho ko urubyiruko rwitabira amahuriro anyuranye haba aya gahunda za Leta n'iz'abafatanyabikorwa nk'amadini, ashimangira ko bikwiye kuba umwanya wo kwiyubakamo indangagaciro zirufasha kubana neza no kwiteza imbere.

Leave a Reply