Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe na benshi, Dr Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yavuze ko uko abantu bamukumbuye kumubona ku rubyiniro (stage) na we abakumbuye akaba ari no gutegura igitaramo.
Ibi yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI nyuma yo gusohora indirimbo 'Look At Me’, ikaba indirimbo ya mbere mu ndirimbo 16 zigize Album ye nshya yise 'Sunshine’.
Ni indirimbo y’urukundo aba abwira umukobwa ko amukeneye mu buzima bwe ko nta na rimwe yifuza kumutakaza niyo yaba ari mu nzozi kandi ko azakora buri kimwe cyose ngo amugumane, mu gihe cyose azajya aba amukeneye ajye amuhamagaraga azajya ahita amwitaba.
Iyi ndirimbo ikaba ikozwe mu rurimo rw’icyongereza aho yavuze ko impamvu yakoresheje uru rurimo ari uko rwemewe mu Rwanda kandi akaba afite n’abakunda ibihangano bye batumva ikinyarwanda.
Ati 'Ni uko ari ururimi rukoreshwa mu Rwanda, buriya mu Rwanda haba indimi zitandukanye harimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswayili zemewe gukoreshwa ariko hari n’abakunzi mba mfite mu bindi bihugu bakunda ibihangano byanjye nabo batumva ikinyarwanda, nahisemo gukora mu rurimi bose bumva.'
Ni indirimbo ya mbere igize Album ye izaba iriho indirimbo 16 izasohoka mu cyumweru gitaha, izindi ndirimbo ziyigize nazo zizagenda zijya hanze gake gake mu buryo bw’amashusho ariko mu buryo bw’amajwi zizaba ziboneka.
Ati 'Album izasohoka mu cyumweru gitaha, n’izindi ndirimbo zizagenda zisohoka ariko nk’abazashakira ku mbuga zitandukanye mu buryo bw’amajwi zizaba ziri hanze, amashusho ni yo azagenda asohoka gake gake, ariko mu cyumweru gitaha abazakenera kumva 'Sunshine’ izaba iri hanze.'
Yavuze ko nta gitaramo ateganya gukora cyo kumurika iyi Album ariko hari icyo arimo gutekereza gukora mu minsi iri imbere.
Ati 'Nta gitaramo ndimo guteganya nonaha ariko ndimo ndagiteganya mu minsi iri imbere nabyo abantu bazagenda babimenyeshwa.'
Kuri iyi ngingo y’igitaramo, Tom Close yakomeje agira ati 'Nanjye nkumbuye kubabona ndi rubyiniro. Sinavuga ngo ni uyu munsi ariko ni mu minsi iri imbere kuko haba harimo inshingano, gutegura ibyo byose ariko hari umunsi utari n’uwa kera cyane kizatangazwa noneho tukagikora.'
Tom Close yinjiye mu muziki muri 2005 ari mu itsinda 'Afro-Saints’ gusa ntiryaje gukundwa maze 2007 atangira gukora wenyine aho yahereye ku ndirimbo 'Mbwira Yego’ yahise ikundwa cyane akaba ari nayo yabaye inkingi mu rugendo rwe rwo kwamamara mu muziki.'
Sunshine’ akaba ari Album ye ya 10 ni nyuma y’izindi zirimo na 'Essence’ yaherukaga gusohora muri 2023.
Source : http://isimbi.rw/nanjye-nkumbuye-kubabona-ndi-ku-rubyiniro-tom-close-ku-gitaramo-arimo-ategura.html
Leave a Reply