Abakinnyi 5 beza b’Abanyarwanda badafite amakipe #rwanda #RwOT

Written by

in

Kugeza ubu isoko ry’abakinnyi rirabura iminsi mike ngo rifunge, gusa hari abakinnyi beza b’Abanyarwanda banabanzagamo mu ikipe y’Igihugu badafite amakipe bikaba byanatangiye gutera bamwe impungenge.

Harabura iminsi itageze ku icumi ngo isoko ry’abakinnyi mu Rwanda rifungwe kuko rizafungwa tariki ya 30 Kanama 2026.

Ubu amatsiko ni menshi bamwe bibaza aho bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bazerekeza mu mwaka w’imikino utaha wa 2026-27 cyane ko bamwe n’ikipe y’igihugu Amavubi yari ibakeneye ndetse banafite amahirwe yo kubanza mu kibuga.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bakinnyi batanu badafite amakipe aka kanya kandi bari bafite amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu Amavubi izakina na Liberia na Cape Verde mu kwezi gutaha mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya 2027, ndetse bamwe bagombaga no kuzabanzamo.

Kwizera Olivier

Ni umunyezamu wakiniraga Rayon Sports ndetse akaba yari n’umunyezamu ubanzamo mu ikipe y’igihugu Amavubi, gusa kuri ubu nyuma yo gusoza amasezerano ye na Rayon Sports yarangiranye na 2025-26, nta kipe afite.

Niyomugabo Claude

Ni myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso umaze iminsi ari nimero ya mbere kuri uyu mwanya mu ikipe y’igihugu, gusa na we aka kanya abantu baribaza aho ashobora kwerekeza kuko nyuma yo gutandukana na APR FC nta kipe arasinyira.

Ni umwe mu bakinnyi bari bitezweho ko yabanza mu kibuga mu Mavubi mu kwezi gutaha ariko kuba nta kipe arasinyira hari abatabyumva neza kubera n’ubuhanga bwe. Arimo gukorera imyitozo muri AS Kigali ariko ntabwo arayisinyira amakuru avuga ko hari amakipe bakivugana hanze y’u Rwanda.

Manzi Thierry

Ni myugariro wo mu mutima w’ubwugarizi, ni umukinnyi iyo ari muzima uhamagarwa mu ikipe y’igihugu akanabanzamo. Aheruka gutandukana na Al Ahli Tripoli yo muri Libya amazemo imyaka itatu.

Ntabwo haramenyekana ikipe ikipe uyu mukinnyi ashobora kwerekezamo, ni umwe mu bakinnyi imbaraga ze zikenewe mu bwugarizi bw’Amavubi.

Uwineza René

Ni umukinnyi ukiri muto wakiniraga Kiyovu Sports ari intizanyo y’Intare FC, yari yatangiye guhamagarwa mu Mavubi anahabwa umwanya wo gukina.

Nyuma yo kwanga gusinyira APR FC avuga ko afite amakipe yo hanze bakivugana, na we nta kipe afite aka kanya binagoye ko yazahamagarwa mu ikipe y’igihugu izakina na Liberia.

Biramahire Abeddy

Ni rutahizamu wakinnye imikino ya FIFA Series abanzamo, umutoza Stephen Costantine amufitiye icyizere, gusa ntabwo ubu afite ikipe ni undi mukinnyi na we abakunzi be bibaza aho azerekeza.

Si aba gusa ni uko twibanze kubahawe umwanya mu ikipe y’iguhugu ubwo iheruka gukina ariko hari n’abandi nka Ruboneka Bosco, Emery Bayisenge, Mbonyumwami Taiba n’abandi.

Amavubi azakina na Liberia mu Rwanda tariki ya 25 Nzeri 2026 na Cape Verde iwayo tariki ya 29 Nzeri 2026.

Source : http://isimbi.rw/abakinnyi-5-beza-b-abanyarwanda-badafite-amakipe.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *