Umuhanzi Safi Madiba yamaganye amagambo yavuzwe ku bafana ba Rayon Sports, avuga ko abavuze atari abasirimu bakwiye kwisubiraho bagasaba imbabazi Abanyarwanda ndetse n’ikipe ya Rayon Sports.
Mu minsi ishize, Kayitesi Yvonne umaze kubaka izina nka Tessy, yari mu kiganiro kuri shene ya YouTube yise 'This&That’, aho yagarutse ku buryo abafana b’amakipe y’umupira w’amaguru bitwara. Muri icyo kiganiro, yavuze ko abafana ba Rayon Sports ari abaturage, mu gihe abasirimu benshi baba mu bafana ba APR FC.
Aya magambo yahise avugisha benshi, cyane cyane abakunzi ba Rayon Sports, bamwe bamwereka ko ibyo yavuze bitabanyuze ndetse abandi bamunenga bikomeye ku mbuga nkoranyambaga.
Safi Madiba yahise agaragaza uko abona iki kibazo na we wiyemerera ko ari umufana wa Rayon Sports, yavuze ko gukunda ikipe no kuyishyigikira bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’ubusirimu buke.
Ati 'Uwabivuze ntabwo ari smart. Ubundi se arashaka ngo bakore iki? Kuba ukunda ikintu ugafana ntabwo ari ukugira akavuyo, ahubwo ni ukuba ugikunda by’umutima.”
Safi yavuze ko hari icyo abantu batumva ku bafana ba Rayon Sports, ashimangira ko urukundo bafitiye iyi kipe rutaturuka ku gushaka guteza akavuyo, ahubwo ko ari urukundo ruvuye ku mutima.
Ati 'Ikintu batazi ku bafana ba Rayon Sports, nanjye ndimo, ntabwo turi indyandya. Turi abafana bo ku mutima. Rero utabizi agira ngo ntabwo bari smart kubera ko we atari smart ahubwo. Uwabivuze wese yongere asabe imbabazi Abanyarwanda, anasabe imbabazi Rayon Sports.'
Ku rundi ruhande ariko amaze kubona ko amagambo yavuze yakiriwe nabi, Tessy yahisemo gusaba imbabazi abafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru, anasobanura ko atari afite umugambi wo kubasuzugura.
Source : http://isimbi.rw/uwabivuze-ni-we-utari-udasirimutse-safi-madiba-ku-byo-kuba-aba-rayons-atari.html
Leave a Reply