Ni urutonde rwashyizwe hanze ku wa 17 Kanama 2026, ruriho amazina n'ibyangombwa abo bantu batanze.
Umukandida ku mwanya w'umudepite asabwa kuba ari Umunyarwanda ufite nibura imyaka 21 y'amavuko kandi atarengeje 30; ari inyangamugayo; adafite inzitizi zituma atandikwa ku ilisiti y'itora.
Kandidatire igaherekezwa n'inyandiko itanga kandidatire igaragaza amazina ye yose ahwanye n'ari ku ikarita ndangamuntu; umwirondoro ugaragaza umurimo akora, aho yavukiye, itariki y'amavuko n'aho aba; kopi y'ikarita ndangamuntu ye; icyemezo cy'amavuko gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cy'imyitwarire myiza gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha; amafoto abiri magufi y'amabara.
Mu bindi byasabwaga harimo icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n'inkiko kitarengeje igihe, gitangwa n'urwego rubifitiye ububasha; icyemezo cya muganga wemewe; inyandiko ye yashyizeho umukono cyangwa igikumwe yemeza ko inyandiko yasabwe kandi yatanze ari ukuri.
Urutonde rwashyizwe hanze rwanditseho ko ari abakandida bemejwe by'agateganyo ariko hariho abantu babiri bigaragara ko bavuze mu 1994 na 1995 bigaragara ko barengeje imyaka 30.
Harimo kandi abantu bagiye bafite bimwe mu byangombwa batujuje muri kandidatire zabo.
Icyitegetse wari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, yeguye kubera imyitwarire itari myiza nubwo hatasobanuwe mu buryo burambuye ibyo yakoze.
ABAKANDIDA BEMEJWE BY'AGATEGANYO MU MATORA YO GUSIMBURA UWARI UMUDEPITE UHAGARARIYE URUBYIRUKO
MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO pic.twitter.com/KpkystsTuv— National Electoral Commission | Rwanda (@RwandaElections) August 17, 2026
Izindi nkuru bifitanye isano:
Depite Icyitegetse weguye agiye gusimbuzwa
Iyo umudepite yeguye mu Rwanda hakurikiraho iki?

Leave a Reply