Ibi ni ibikubiye muri raporo y'Ikigo Mpuzamahanga giharanira ikoreshwa neza ry'ingengo y'imaro no kurwanya akarengane, International Budget Partnership (IBP) yashyizwe hanze ku wa 14 Kanama 2026.
Ni raporo itangwa buri myaka ibiri iva mu bugenzuzi bukorwa na IBP, ku mikoreshereze y'ingengo y'imari, uruhare rw'abaturage mu kugena no kumenya imikoreshereze y'iyo ngengo y'imari, ndetse n'ubugenzuzi ku mikoreshereze y'ingengo y'imari.
Mu bijyanye no gutanga amakuru ku mikoreshereze y'ingengo y'imari no kugira ingengo y'imari ifunguye u Rwanda rwagize amanota 55% ruvuye kuri 50% rwari rufite mu 2023.
Mu bijyanye no kugenzura imikoresheze y'ingengo y'imari rugira 61% ruvuye kuri 56% rwari rufite mu 2023. Ni mu gihe ibikorwa by'umugenzuzi w'imari ya leta ho u Rwanda rwagize 89%.
Ku bijyanye n'uruhare rw'abaturage mu kugena ndetse no kumenya imikoresherezwe yayo u Rwanda rwagize 26% ruvuye kuri 16% rwari rufite mu 2026.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w' Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n'Akarengane ishami ry'u Rwanda, (Transparency International Rwanda), Apollinaire Mupiganyi, yagaragaje ko n'ubwo imibare yagiye izamuka hari aho ikiri hasi cyane ndetse hakwiye kongerwa imbaraga.
Ati 'Ahandi byagiye bizamuka ndetse twavuga ko imibare twagize atari mibi ariko hari aho imibare ikiri hasi cyane. Nk'uruhare rw'abaturage mu itegurwa ry'ingengo y'imari, ikoreshwa ryayo, yewe n'uko yagenzuwe biracyari hasi. Tubona ko dukwiye gushyira imbaraga cyane mu guha abaturage ijambo kuri icyo kintu baba bahagarariwe n'imiryango itegamiye kuri leta, cyangwa abanyamakuru kuko nabo bafite amakuru ariko uruhare rw'umuturage rukagaragara.'
Akomeza agaragaza ko uku kutagira uruhare rugaragara mu ku igenwa ry'ingengo y'imari ariho hava ibibazo bitandukanye birimo iyubakwa ry'ibikorwaremezo bidakoreshwa.
Ati 'Nko mu rwego rw'uturere mu busesenguzi Transparency Rwanda twakoze twasanze ibikorwaremezo byubatswe ntibikoreshwe birimo inganda, bishobora kubamo ibigo nderabuzima byubatswe ahantu ntibikoreshwe, twasanze byari bifite agaciro k'arenga miliyari 4 Frw. Ibyo rero ntabwo byabaho umuturage yahawe ijambo akavuga ni iki kinogeye aho atuye ndetse n'icyo abona cyamuteza imbere.'
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ingengo y'Imari muri Minisiteri y'Imari, Jeanette Rwigamba, yagaragaje ko ibibazo byose byagaragajwe bigiye guhabwa umurongo harimo gushyiraho urubuga rworohereza abantu kubona amakuru ajyanye n'ingingo y'imari.
Ati 'Ibiganiro nk'ibi ni cyo bibereyeho ndetse ibibazo byose byagaragajwe turaza kugira icyo tubikoraho, duhereye ku cyo gushyiraho urubuga umuntu yaboneraho amakuru y'ingengo y'imari guhera ku itegurwa kugeza ku kuko yakoreshejwe.'
Kuva ubu bugenzuzi bwatangira gukorwa mu Rwanda mu 2015, raporo yagaragaje ko icyo gihe u Rwanda rwari rufite amanota 36%, mu 2017 aragabanyuka agera kuri 22%, mu 2019 agera kuri 39%, mu 2021 aba 45%, mu 2023 aba 50%.




Leave a Reply