Konti ya Instagram y’umuraperi Shizzo yaburiwe irengero nyuma y’inkubiri yo guterana amagambo n’abafana ba Rayon Sports, hari nyuma y’uko bibasiye umugore we, Tessy,wari wabashinjije kutarangwaho n’ubusirumu.
Amakimbirane yatangiye nyuma y’amagambo Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, umugore wa Shizzo, yavuze mu kiganiro kuri YouTube, aho yagarutse ku bakunzi ba Rayon Sports avuga ko badafite ubusirimu.
Aya magambo yakije umujinya mu bafana ba Rayon Sports, bamwe batangira kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga. Tessy nyuma yaje gusaba imbabazi, asobanura ko atari agamije gusuzugura abakunzi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.
Nyuma y’ibyo ariko Shizzo, wari wababajwe n’uburyo umugore we yari yibasiwe, na we yahise yifatira ku gahanga abafana ba Rayon Sports, uyu muraperi wanagaragaje ko ari umufana wa Etincelles, yavuze ko bamwe mu bakunzi b’iyi kipe atari abasirimu gusa, ahubwo ko ari n’injiji'.
Mu butumwa bwe, Shizzo yagize ati: 'Abafana ba Rayon Sports benshi muri bo muri 'Amadage’ ahetse andi madage. Uretse no kuba mutari abasirimu, muri injiji.'
Yakomeje avuga ko we ubwe ari we wagombaga gusabwa imbabazi, kubera uburyo abafana ba Rayon Sports bamusembuye nyuma yo kwibasira umugore we.
Nyuma y’ayo magambo, Shizzo yaje kongera gukoresha konti ye asaba imbabazi abafana ba Rayon Sports, amaze kubona uburemere bw’amagambo yari yababwiye.
Icyakora, kuri ubu iyo konti ya Instagram ntikigaragara. Abayishakisha babwirwa ko itakiboneka, mu gihe nta bisobanuro birambuye biratangazwa niba yarafunzwe n’urubuga rwa Instagram, niba Shizzo ari we wayihagaritse cyangwa niba hari indi mpamvu yabiteye.
Kugeza ubu nta gihamya kigaragaza ko ibura rya konti ry’umuraperi wamenyekanye mu ndirimbo nk’Umugabo Remix bifitanye isano n’amakimbirane yagiranye n’abafana ba Rayon Sports, bityo impamvu nyayo y’uko itakigaragara iracyategerejwe.
Leave a Reply