Ibi biganiro byabaye nyuma y'uko ku wa 11 Kanama 2026, Ambasaderi Gen Maj Joseph Nzabamwita ashyikirije Perezida wa Armenia, Vahagn Khachaturyan, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Ibi biganiro byitabiriwe kandi na Colonel Anthony B. Mpagaze ushinzwe ibikorwa by'ingabo (Defence Attaché) muri Ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu.
Lt Gen Edvard Asryan yabanje gushimira Ambasaderi Gen Maj Nzabamwita ku kuba agiye guhagarira u Rwanda muri Armenia ndetse amwifuriza kuzagira akazi keza.
Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye mu nzego za gisirikare z'ibihugu byombi.
U Rwanda na Armenia ni ibihugu bifite byinshi bihuriyeho. Ni ibihugu bito mu buso, bifite umutungo kamere muke kandi byose byagize amateka mabi ya Jenoside.
Armenia ifite ibyo kwigira k'u Rwanda mu rwego rw'imiyoborere myiza, aho rufatwa nk'igihugu cy'icyitegererezo ku bihugu byinshi.
Armenia ni igihugu gito kiri ku buso bungana na kirometero 26.743, aho giherereye mu gace k'imisozi izwi nka Caucasus itandukanya u Burayi na Aziya.
Iki gihugu gituwe na miliyoni 3,1, kikabarirwa mu bihugu biri mu Burayi, nubwo igice cyacyo kinini kiri muri Aziya, ndetse kikaba gikikijwe n'ibihugu birimo Turukiya, Iran, Azerbaijan na Georgia.
Iki gihugu kizwi cyane kubera amateka yacyo y'igihe kirekire, abarwa kuva mbere y'ivuka rya Yesu. Ni igihugu kibarirwa mu bifite ubukungu buringaniye, aho umusaruro mbumbe wacyo ugera miliyari 31,8$.

Leave a Reply