Ibi yabigarutseho ubwo mu Karere ka Gatsibo hizihirizwaga umunsi Mpuzamahanga w'urubyiruko.
Minisitiri Utumatwishima yavuze ko hari ibintu bine by'ingenzi byafasha urubyiruko kwigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo ndetse n'igihugu. Yavuze ko umuntu wakurikije ibi bintu bine atera imbere mu buryo bugaragara kandi ko aba adashobora gutatira inshingano yahawe cyangwa ngo agambanire igihugu.
Ati ' Icya mbere ni ugucunga ubuzima bwabo, bakagira ubuzima bwiza, umubiri wabo ari amahoro, nta kwiheba, agahinda gakabije ndetse bakananga ko ibiyobyabwenge byinjira mu mubiri wabo. Icya kabiri ni ubumenyi aho kuva ku myaka 16 kuzamura abenshi baba bakiri mu mashuri yisumbuye bakora amakosa, rero iyo ugize ubumenyi bugufasha gutera imbere.''
Minisitiri Utumatwishima yakomeje avuga ko icya gatatu ari ugutozwa ati ' Nta muntu watejwe imbere gusa nuko yize, ahubwo agomba kuba afite umuco, ikinyabupfura, utavuga nabi, udashyanuka ku buryo baguhagaritse hariya kubera imyitwarire yawe wanatojwe watanga umusaruro. Abayobozi bakubwira ngo ufite uruhare imbere hazaza h'igihugu ukwiriye kubimenya.''
Minisitiri Utumatwishima yakomeje avuga ko icya kane ari uko urubyiruko rugomba kuba ruri mu nzego ari nayo mpamvu Leta yafashe iya mbere ikarushyira mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo kuva mu nama Njyanama zose no mu buyobozi bwose. Yavuze ko iyo umuntu umwe ukiri muto yujuje ibi bintu bine aba ashobora kwiteza imbere kandi akanateza imbere igihugu.
Ruhorimbere Valens uri mu rubyiruko rwabashije guca muri ibi bintu byose uko ari bine, kuri ubu yashinze uruganda rukora amandazi, imigati, keke n'ibindi bitandukanye mu gihaza. Kuri ubu afite abakozi 17 bahoraho. Yavuze ko byose yabigezeho kubera gutozwa neza.
Twajamahoro Jean de Dieu uvuka mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo ni undi musore ukora inweto mu mpu. Yavuze ko gutozwa neza byamufashije gukora inkweto nziza ashobora no gutangira kugurisha ku isoko mpuzamahanga.
Yavuze ko kuri ubu yifuza ko uyu mwuga utangira no gufasha urundi rubyiruko rwinshi rudafite akazi aho azajya abigisha uko bakora inkweto.
Imibare itangwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare muri uyu mwaka wa 2026, igaragaza ko urubyiruko rw'u Rwanda ruri hagati y'imyaka 16-30 bangana na miliyoni enye bingana na 27,7% by'abaturage bose.
Ubushakashatsi bwo mu kwezi kwa Gatanu bwakozwe na NISR ku bakora n'abashomeri muri uyu mwaka bwerekana ko urubyiruko rufite akazi rungana na 49,6% by'abagejeje igihe cyo gukora.

Leave a Reply