Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine batangiye inzira y’amategeko bashaka gatanya.
Ni urubanza rwabereye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo aho aba bahoze ari umugabo n’umugore baburanaga ku gutandukana byemewe n’amategeko.
Ni urubanza rwamaze iminota mike cyane kuko nubwo rwabereye mu muhezo, nyuma y’uko umucamanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha nta minota 10 yashize bahise basohoka.
Ibi bije nyuma y’iminsi havugwa umwuka utari mwiza mu rugo rwa Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu mu makipe atandukanye arimo APR FC na Rayon ndetse n’umugore we Muyango Claudine aho amakuru yavugaga ko batanakibana.
Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwatangiye muri 2019, muri 2021 tariki ya 14 Gashyantare, Kimenyi yamwambitse impeta ya fiançailles maze muri 2024 bakora ubukwe.
Source : http://isimbi.rw/mu-rubanza-rwamaze-iminota-mike-kimenyi-yves-na-muyango-batangiye-gushaka.html
Leave a Reply