Ntacyo nicuza muri Rayon Sports, nta deni nyifitiye ahubwo ni yo yaba irimfitiye – Aimable Ntarindwa #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukinnyi wakiniraga Rayon Sports ubu akaba yaramaze kwerekeza muri AS Kigali, Ntarindwa Aimable yavuze ko nta kintu na kimwe yicuza muri iyi kipe ndetse ako akurikije ibyo yayihaye yaba ari yo imufitiye ideni.

Ni mu kiganiro uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati waje muri Rayon Sports 2025 avuye muri Mukura VS yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.

Ntarindwa Aimable wari wasinyiye Rayon Sports imyaka ibiri ariko bagatandukana nyuma y’umwaka umwe, yavuze ko yakuze akunda abafana ba Rayon Sports.

Ati 'Nakundaga abafana bayo rwose, ndi n’umwana yakinaga na Mukura VS nabonaga abafana bayo nkumva iriya kipe ndifuza kuyijyamo.'

Yavuze ko kuba yarakuze umuryango we benshi bafana Rayon Sports, na we yaraje kwisanga muri uwo murongo.

Ati 'Umuryango wanjye benshi ni Abarayon, nanjye naje kugendera muri uwo murongo wabo.'

Akiyigeramo yasanze ari ikipe nziza nubwo umwaka yayikiniye utamubereye mwiza kuko nta mwanya uhagije wo gukina yabonye.

Ati 'Njyezemo nasanze ari ikipe nziza nubwo umwaka wacu wa mbere warimo ibintu byinshi bigoranye, ntabwo byari byoroshye ariko twabinyuzemo.'

Agaruka ku kintu cyamutunguye cyane muri iyi kipe kurenza ibindi yagize ati 'Ni ukubona abanyamakuru benshi ukuntu bitabiraga imyitozo ya Rayon Sports, nahise menya ko ari ikipe y’abaturage pe.'

Aimable yavuze ko ikintu cyamubabaje muri uyu mwaka yamaze muri Rayon Sports ari 'Ni uko ntagize umwaka mwiza bitanturutseho 100% … Kumpa ibyo bangombaga ntibyagenda neza nk’uko byari bikwiye, aho usanga ukinana n’abafashe amafaranga menshi banayahawe ariko ukabyihanganira.'

Kuba hari icyo yicuza muri Rayon Sports, yavuze ati 'Nta kintu nicuza.'

Avuga ko ibyo yahaye Rayon Sports birenze ubushobozi bw’ibyo yagombaga guhabwa rero ngo nta deni yumva yayigiyemo.

Ati 'Nkurikije ibyo bampaye ahubwo ubwo nibo baba bawumfitiye. Njye mba mbizi ibyo nagombwaga n’ibyo nahawe, hari abantu benshi baba bazi ko wabonye byinshi ariko wowe uba uzi ukuri. Ibyo nabahaye si byinshi cyane ariko ugereranyije n’ibyo bari kumpa hajemo ikibazo kitari icyanjye. Iyo mbibona nari gutanga ibirenze ibyo natanze.'

Umwaka yamaze muri Rayon Sports yavuze ko utamubereye mwiza kuko umutoza wari wamuguze Afhamia Lotfi yamukinishije umukino umwe agahita avunika agakira asanga ari mu bihe bigoye ku buryo atari kubona uko amushakira umwanya, yaje no kwirukanwa ikipe isigaranwa na Haruna Ferouz.

Uyu mutoza w’umurundi ntabwo yabanje kujya amukinisha ariko nyuma amuha umwanya yitwara neza, yaje na we kugenda ikipe isigaranwa na Romami Marcel na we wamuhaye umwanya, haje kuza Bruno Ferry na we wamukinishije ariko 'yaje kuzana abakinnyi be barimo ba Likau na Bangala, akajya abashakira umwanya nicara gutyo, nkajya nsimbura ubundi sinsimbure.'

Uyu mutoza na we yaje kwirukanwa haza Haringingo ariko na we ntiyabashije kumukinisha kuko yahise agirira imvune mu myitozo, bituma atamukinisha cyane ko n’igihe yakiriye agarutse mu myitozo yahise yongera iragaruka, ibintu avuga ko ari 'Amahirwe make kuko Haringingo ndabizi akunda abakinnyi bakiri bato kandi bafite imbaraga.'

Yaje gukira ariko avuga ko atigeze ahabwa amahirwe yo kongera gukina aho yaketse ko Haringingo yabonye ataraba 100% ariko ntabwo amurenganya kuko byatewe n’imvune.

Ikintu kimwe yishimira mu mwaka yamaze muri iyi kipe ni uko yayivuyemo byibuze bayihesheje itike ya CAF Confederation Cup.

We yari azi ko azakomezanya na Rayon Sports ariko tekefoni ya Kankindi Anne Lise, umuyobozi wa AS Kigali yahinduye byose aho yamweretse ko bamwifuza kandi azahabwa umwanya wo gukina maze 'Naratekereje, ndeba abakinnyi barimo kugura ndavuga nti se umwaka wanjye wa nyuma nintakina bizagenda bite? Hari ikipe nzabona? Kwicara ku ntebe se ntakina n’iyo ikipe yaba itsinda bimaze iki? Ndavuga ngo reka njye aho nzabona umwanya wo gukina.'

Nibwo yahise ajya kumvikana na Rayon Sports ngo imurekure nubwo Murenzi Abdallah yabanje kubyanga ariko yaje kumwemerera.

Ntarindwa Aimable yavuze uko umwaka we wa mbere muri Rayon Sports

Source : http://isimbi.rw/ntacyo-nicuza-muri-rayon-sports-nta-deni-nyifitiye-ahubwo-ni-yo-yaba-irimfitiye.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *