Moshe, ufite abuzukuru 10, yari asanzwe akora siporo cyane aho akora urugendo rurerure ku igare ndetse akanoga mu nyanja kilometero ebyiri inshuro eshatu mu cyumweru.
Yagiye kwa muganga nyuma yo kugira umunaniro udasanzwe n'ububabare bukomeye mu gatuza.
Abaganga bamupimye basanga afite ikibyimba cya santimetero umunani (8 cm) mu gice cy'ibumoso cy'umutima. Icyo kibyimba cyagendaga kinyeganyega uko umutima utera, ku buryo cyashoboraga gufunga inzira y'amaraso. Dr Hagai Dekel uyobora ishami ribaga umutima yahise ategeka ko Moshe abagwa byihutirwa.
Mu bagomba kugira uruhare mu kubaga uyu murwayi harimo na Dr Jean de Dieu Nsanzimana wagiye kwiga amasomo azamugira inzobere mu kubaga no gukosora inenge zigaragara ku mutima umwana avutse. Yiga muri Wolfson Medical Center.
Mbere gato y'uko ajyanwa kubagwa, ubwo yari yicaye ashyira umukono ku nyandiko zimwemerera kubagwa, yatangiye guhumeka nabi, ahinduka umweru maze umutima urahagarara. Ikibyimba cyari kimaze gufunga burundu inzira y'amaraso ku mutima.
Dr Jean de Dieu Nsanzimana, wari hafi ye, yahise atangira ibikorwa byo kumutabara birimo kumukanda mu gatuza kugira ngo amaraso n'umwuka bikomeze kugera mu bice by'ingenzi by'umubiri. Afatanyije n'abandi baganga, bashoboye gutuma umutima wa Moshe wongera gutera.
Yahise ajyanwa kubagwa, Dr Nsanzimana na Dr Dekel bakuramo cya kibyimba cya santimetero umunani, amaraso yongera gutembera neza.
Moshe yavuze ko amaze gukanguka yabwiwe ko umuganga w'Umunyarwanda wari iruhande rwe ari we wagize uruhare rukomeye mu kumurokora.
Ati 'Igihe nari nkangutse, nabwiwe ko umugabo muremure wo mu Rwanda wari iruhande rwanjye yatabaye ubuzima bwanjye. Nishimiye guhura na we ndetse nagize amahirwe ko nagize umuganga w'umunyamwuga iruhande rwanjye igihe byabagaho. Sinari nzi ibyerekeye Save the Child's Heart ndetse ntabwo nari nzi ko hari abaganga bo muri Afurika bari kwiga amasomo yo ku rwego ruhanitse muri Israel…Yatabaye ubuzima bwanjye.'
Dr Nsanzimana na we yavuze ko kurokora ubuzima bw'Umunya-Israel biteye ishema, cyane cyane ko Israel n'umuryango Save a Child's Heart (SACH) bamaze igihe bafasha u Rwanda mu guhugura abaganga no kuvura abana bafite indwara z'umutima.
Dr Nsanzimana ari muri Israel mu mahugurwa y'imyaka itanu ajyanye no kubaga indwara z'umutima abana bavukana. Nyuma yayo biteganyijwe azasubira mu Rwanda gukorera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aho azaba umwe mu baganga b'Abanyarwanda b'inzobere mu kubaga indwara z'umutima ku bana.

Leave a Reply