Igihe cy'ubukangurambaga cyararangiye, ubu uzafatwa azahanwa – CIP Gahonzire ku nzoga zitemewe – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi yabigarutseho ku itariki 12 Kanama 2026, ubwo hari hamaze kumenwa inzoga zitemewe hirya no hino mu gihugu, by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Yagaragaje ko bidakwiye ko inzego bireba zizajya zigira uwo zisangana inzoga zitujuje ubuziranenge zakumiriwe ku isoko ry'u Rwanda ari zo zibyimenyeye cyangwa amakuru avuye ahandi.

Ati 'Ubu abo dufata turabafunga kuko barenze ku mabwiriza. Twagize igihe kinini cyo kubakangurira no kubasobanurira. Uyizanye (inzoga itemewe) ku neza nta kibazo, ariko ufashwe yazihishe, amakuru aturutse ahandi mu baturage cyangwa mu magenzura yacu, ariko atabivuze, uwo nguwo arahanwa.'

Yatanze urugero ku makarito y'inzoga arenga 3000 yabonetse ku Muhima mu Mujyi wa Kigali yari yahishwe n'umucuruzi, ariko amakuru yatanzwe n'undi muturage.

Ati 'Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko zigihari kuko n'ahandi turacyazifata yaba mu bazihisha, yaba mu bashaka kuzicuruza mu buryo butemewe n'abazibika mu ngo.'

Mu bikorwa byo gutangira kumena inzoga zitujuje ubuziranenge mu Mujyi wa Kigali, hari hamaze kuboneka amakarito yazo arenga ibihumbi 164 arimo amacupa arenga ibihumbi 147 yamenwe harimo ayakuwe mu nganda, mu bacuruzi no mu baturage.

Izi nzoga zacururizwaga i Kigali ziganjemo ibyuma zimenwa zibanje gusukwa mu kintu kimwe zikavangwa n'amazi kugira ngo zitangiza ubutaka, ubundi zikamenwa mu kimpoteri cya Nduba.

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko muri Kigali ubu hamaze gukusanywa amacupa arenga miliyoni enye kandi ari inzoga nyinshi zari zigiye kwangiza ubuzima bw'abantu, gusa asaba ko n'abandi bakomeza kuzizana.

Ati 'Hari abantu bari babanje kuzihisha, batekereza ko ubwo zakuwe ku isoko ari bwo zigiye guhenda bakazongera kuzicuruza. Ibyo ariko si ko bimeze turasaba n'undi ukizifite kuzizana kuko ntituzahagarika iyi gahunda, ibi ngibi ni uburozi.'

Muri iki gikorwa cyo kumena izi nzoga zitemewe ku itariki ya 12 Kanama 2026, no mu Karere ka Nyabihu hamenwe izindi litiro hafi ibihumbi 30 z'inzoga zengerwa n'inganda nto zo mu Rwanda, ziganjemo izavugwaga ko zengwa mu bitoki.

Mu Karere ka Karongi na ho hamenwe litiro zirenga 2500 z'izi nzoga zitujuje ubuziranenge, kandi abaturage bazinywaga bashimangira ko zari zigiye kubahindura imburamukoro.

Umwe yagize ati 'Izi nzoga nazinywaga nkasinda nkarwana, n'abana banjye ntibarangije amashuri kandi bari abahanga, umugore wanjye twaratandukanye byose kubera izi nzoga.'

Undi ati 'Iyo nazindukaga umuntu akampa ku cyuma, ntabwo nabaga nkigiye mu kazi.'

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko ubu uzafatanwa inzoga zitemewe azajya abihanirwa


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihe-cy-ubukangurambaga-cyararangiye-ubu-uzafatwa-azahanwa-cip-gahonzire-ku

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *