Women in Finance na Gate Consulting Group byahuguye abagore 100 uko bitegura ibizamini by'akazi – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aya mahugurwa yatanzwe binyuze muri gahunda ya Lift her Up, igamije kubakira abagore ubushobozi, bakabona ubumenyi bubafasha kwiteza imbere mu nzego zitandukanye.

Binyuze muri iyi gahunda yatangiye muri Nyakanga 2026, abagore bayitabiriye bigishijwe uburyo bakwitegura ndetse banakora ibizamini by'akazi, uburyo bakwiriye gusobanura ubumenyi bwabo, ibyo bagezeho n'intego bafite mu buryo bwa kinyamwuga.

Ibi babikoraga mu buryo bwo kwitoza ariko babikorana n'abayobozi b'ibigo bitandukanye byari byayitabiriye ndetse abo bayobozi babagiriye n'izindi nama ku buryo bashobora kwiteza imbere ndetse baba n'abayobozi beza bo mu gihe kizaza.

Abitabiriye aya mahugurwa mu cyiciro cya mbere baturutse mu bigo bitanga serivisi z'imari, iz'itumanaho, uburezi, ikoranabuhanga, iterambere ndetse n'inganda.

Aya mahugurwa yafashije abagore 31 bafite uburambe bw'akazi bw'imyaka irindwi. N'abandi 70 bayitabiriye bafashijwe mu buryo butandukabye, ibi bishatse kuvuga ko abagore 100 ari bo bitabiriye iki cyiciro cya mbere cy'amahugurwa.

Abatanze amahugurwa ni bamwe mu bayobozi baturutse mu bigo bikomeye byo mu Rwanda birmo One Acre Fund, I&M Bank, Ecobank, Banki ya Kigali, MTN Rwanda, Mastercard Foundation, ZEP-RE, Airtel Rwanda, BPR Rwanda, GanzAfrica Foundation, Ishara Towers, Equity Bank n'ibindi bitandukanye.

Muri aya mahugurwa aba bayobozi ntabwo babagiriye inama gusa, ahubwo baberekaga uko ibintu bigomba gukorwa, babasangiza ubunararibonye bafite ndetse n'uko bashobora gutera imbere mu byo bakora.

Abitabiriye aya mahugurwa mu cyiciro cya mbere baturutse mu bigo bitandukanye birimo ibitanga serivisi z'imari nka banki, iby'itumanaho, uburezi, ikoranabuhanga, iterambere, inganda ndetse n'ibindi.

Iyi gahunda yatangijwe mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragaye muri raporo yo mu 2025 y'uburyo abagore bagerwaho na serivisi z'imari mu Rwanda.

Iyi raporo yakorerwe mu bigo 50 by'imari ndetse n'abarenga 1.500 babikoramo, yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwateye imbere mu gutuma abagore benshi babona akazi mu bigo by'imari, hakiri ikibazo cy'abajya mu myanya y'ubuyobozi.

Iyi raporo igaragaza ko abagore bari mu myanya y'ubuyobozi cyangwa mu nama y'ubutegetsi mu bigo by'imari bari munsi ya 40%, naho abagore bagera kuri 64% bo ntabwo bari mu myanya ifata icyemezo.

Ku rundi ruhande, abagore 30% ntabwo bajya bazamurwa mu ntera mu kazi kabo ugereranyije n'abagabo.

Iyi raporo igaragaza ko guha akazi abagore benshi bidahagije, ahubwo ko igihe wakabahaye uba ukwiriye no kubafasha gutera imbere mu byo bakora ukaba amahirwe angana n'ay'abandi mu kazi yo kuba abayobozi bakuru bafata ibyemezo muri ibyo bigo.

Umukozi muri BRALIRWA, Nancy Michaelle Gatete, yavuze ko iyi gahunda yatumye icyizere cye cyiyongera ndetse yamufashije kongera ubumenyi mu bijyanye n'itumanaho.

Murekatete Olive ukorera Equity Bank we yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kumenya ibyo akwiriye gukora kugira ngo abashe kugera ku ntego afite z'ejo hazaza.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azongera kuba mu Ugushyingo 2026 ndetse akaba azagera ku bagore benshi aho bazajya bahura n'abayobozi batandukanye bazajya babafasha kwiteza imbere.

Lift Her Up yatangijwe mu 2022 na Salma Habib Nkusi usanzwe ari Umuyobozi wa Gate Consulting Group, ikigo gitanga ubujyanama mu bucuruzi n'ubuyobozi.

Kuva yatangira imaze gufasha abagore 400 guhindura imyumvire cyane cyane mu bijyanye no kuyobora n'imari.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Women-in-Finance-na-Gate-Consulting-Group-byahuguye-abagore-100-uko-bitegura-ibizamini-by-akazi

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *