Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 12 Kanama 2026 mu Karere ka Kicukiro.
Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko inzoga zamenwe ari izagaragaye cyane mu Karere ka Kicukiro ariko n'izindi zose zizagenda zimenwa kuko mu Mujyi wa Kigali habonetse amakarito menshi.
Ati 'Mu Mujyi wa Kigali hose hakusanyijwe amakarito 164.792 n'amacupa 146.362 by'inzoga zitemewe zakuwe ku isoko ry'u Rwanda. Ayo macupa ni ayagiye akurwa hirya no hino mu ho twagiye dukura izi nzoga dusanga yarakuwe mu makarito yiteguye gucuruzwa nko mu maduka mu tubari n'ahandi.'
Yakomeje asobanura ko izi nzoga bari kuzimena mu buryo butandukanye n'ubwo bikorwamo mu ntara kuko uburyo busanzwe bwo mu ntara bwo gucukura icyobo zikamenwamo bwagorana ahubwo bahisemo kuzijyana induba.
Ati 'Aha turi kuzisuka mu ngunguru ubundi tukongeramo amazi kugira ngo tuzigabanyirize ubukana ubundi imodoka zitwara imyanda isukika zikaza zikazitwara zikazijyana i Nduba aho zizangirizwa nk'uko twabikoze kuri ethanol.'
Iganze Eunice uri mu bari kumena izo nzoga yagaragaje ko kuba nk'urubyiruko ari rwo ruri gufata iya mbere mu kumena izi nzoga byaberetse neza ububi bwazo.
Ati 'Kuba ari twe twafashe iya mbere mu kuza kumena izi nzoga byatweretse ububi bwazo kuko ubona ibintu igihugu cyahisemo kuza kumena ukumva ko ari kibi bigatuma ujya no kubwira bagenzi bawe ububi bw'izi nzoga kugira ngo bazicikeho.'
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko abantu binangiye bakanga kuzana izi nzoga, bakazihisha yaba mu rugo cyangwa aho bakorera, uzafatwa wese azahanwa n'amategeko.
Ati 'Guhera hagisoka itangazo rivana izi nzoga ku isoko abantu bose bazifite yaba mu rugo, mu maduka, mu tubari turagira ngo tubabwire ko bagomba kuzizana zikajya kumenwa hatabayeho ko bazazifatanwa. Hari abo twabonye bazinywa mu birori, abazinywa bihishe mu ngo cyangwa se bazakiriza abantu, ntabwo byemewe.'
Yakomeje avuga ko 'Izi nzoga ntabwo zemewe kuko zangiza ubuzima bw'abaturage, ufashwe aziha abaturage aba agize uruhare mu kwica ubuzima bw'abaturage, uzabifatirwamo azahanwa, azafungwa kuko ni icyaha gihanwa n'amategeko gucuruza cyangwa se kunywa ibintu bitemewe ku butaka bw'u Rwanda.'
Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), cyafunze inganda zirenga 140 zikora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, kinatesha agaciro impushya zabyo zo kubikora, ndetse gihagarika by'agateganyo ubwoko bw'inzoga 52 zituruka mu mahanga.













Leave a Reply