Yanywereye miliyoni 1,5 Frw mu munsi umwe: Ubuhamya bw'abangijwe n'ibyuma i Kirehe – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi babigarutseho ku wa 11 Kanama 2026 ubwo mu Karere ka Kirehe bamenaga inzoga zitujuje ubuziranenge zirenga litiro ibihumbi 29 muri litiro ibihumbi 35 bafatiye hirya no hino mu baturage. Ni igikorwa cyabereye ku ishami rya Polisi ryo muri aka Karere.

Munyemana Jean de Dieu ufite imyaka 35 utuye mu Murenge wa Kigina mu Kagari ka Rugarama, yavuze ko inzoga z'ibyuma yatangiye kuzinywa kera hakiri izigura 300 Frw kugeza ubwo zizamutse zigera kuri 800 Frw ndetse hakaba n'izigura arenzeho.

Yajyaga azinywa akazi akakareka ahubwo zigatuma atekereza kujya kwiba kugira ngo abone amafaranga yo kongera kunywera. Nubwo atigeze afatwa, yibuka ko kugira ngo azirundururiremo cyane byaturutse ku gihombo zamuteye, aho yanywereye miliyoni 1,5 Frw mu munsi umwe.

Ati ' Nari ngiye kubaka inzu kubera kwijandika mu kunywa ibyuma narimfite miliyoni 1,5 urumva ku nzu yo mu cyaro aba abaye. Ayo mafaranga yose nayanywereye mu munsi umwe andi barayanyiba, kandi yari amafaranga nakoze mbika nibura imyaka ine. Arangije ashira mu munsi umwe, sinarekeye aho kuko ahubwo nahise nsa nk'umuntu usaze noneho ntangira kuzinywa cyane.''

Yavuze ko bibabaje kuba agize imyaka 35 nta kibanza, nta nzu, nta mafaranga kubera izi nzoga ahamya ko ariko agiye gukora cyane kugira ngo agaruze igihe yari yarataye.

Hari uwo zashajishije akiri umusore

Nsabimana Theo utuye mu Murenge wa Kigina mu Kagari ka Rwanteru mu Mudugudu wa Bugarura, we yavuze ko inzoga z'ibyuma yatangiye kuzinywa kubera ikigare binatuma atakaza byinshi birimo no kuba asigaye asa n'abasaza nyamara afite imyaka mike 32.

Yavuze ko yajyaga yizigamira amafaranga yo kugura ingurube ariko akayanywera.

Ati ' Indi ngaruka ni uko nakuyemo uburwayi, rwose Leta yarakoze kuba yaraziciye kuko zendaga kudusaza. Ubu murareba uko meze kandi nkifite imyaka 32, ubu ngiye gutunga amafaranga kuko ibyayatwaraga byavuyeho.''

Nsabimana yasabye abaturage kuzireka kuko nta cyiza kizibamo ahubwo zibashyira mu bihombo, yavuze ko benshi iyo bari kuzinywa batabimenya ariko ko iyo ugaruye ubwenge neza ari bwo umenya ko izo nzoga zangije ubuzima bwawe.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko bamaze icyumweru bakusanya ndetse banangiza zimwe mu nzoga zakuwe ku isoko na Rwanda FDA.

Yagiriye inama abaturage yo kuzireka kuko izi nzoga ari uburozi bugamije kubateza ibihombo birimo gusesagura umutungo, guteza amakimbirane mu miryango n'ibindi.

Ati 'Umwanzuro wafashwe ni umwanzuro mwiza w'uko izi nzoga zitujuje ubuziranenge zihagarikwa, noneho tukagira urubyiruko n'abaturage bafite ubuzima bufite umuze, baharanira gukora kandi bafite imbaraga bitandukanye n'uburyo zabangizaga cyane. Ubutumwa duha abazihisha munsi y'ibitanda ni uko hazabaho kubakurikirana kuko kugurisha ibintu bitemewe birahanwa, nibatumenyeshe tubafashe kuzikurayo.''

Meya Rangira yavuze ko kuri ubu batangiye ubukangurambaga ku baturiye imipaka y'u Burundi na Tanzania kugira ngo babwire abaturage ububi bw'izi nzoga kugira ngo banirinde abazikura muri ibyo bihugu. Kugeza ubu abayobozi b'inganda ebyiri ni bo bamaze gutabwa muri yombi muri aka Karere bazira gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

Munyemana avuga ko yanywereye miliyoni 1.5 Frw yari agiye kubakisha inzu bituma asubira inyuma mu mibereho

Nsabimana avuga ko izi nzoga zamugize umusaza nyamara afite imyaka 32

Abayobozi ba Kirehe bamennye litiro ibihumbi 29 by'inzoga zitujuje ubuziranenge


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yanywereye-miliyoni-1-5-frw-mu-munsi-umwe-ubuhamya-bw-abangijwe-n-ibyuma-i

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *