Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie yagaragaje ibyishimo bikomeye yatewe no kuba yitegura kwibaruka imfura ye n’umugabo we, Michael Tesfay.
Miss Nishimwe Naomie, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashyizeho amafoto amugaragaza akuriwe ndetse ashyiraho n’ifoto yo muri ‘ecography’ igaragaza umwana mu nda uko ameze.
Aya mafoto akaba yaherekejwe n’amagambo meza yuje amarangamutima yumvikanisha uburyo atewe ishema no kuba agiye kubyara ndetse ko atari we uzabona abyaye.
Ati “Yezu, warakoze cyane kutugira ababyeyi. Warakoze kurinda isezerano ryawe ukaduha umugisha w’agaciro gakomeye. Ubu arakunzwe kurusha uko amagambo yabisobanura. Sitwe tuzabona duhuye na we.”
Miss Naomie akaba yari yaragize ibanga ko atwite, gusa abakundaga guhura na we babonaga ko hari impinduka zabaye ku mubiri we nubwo ku giti cye igihe cyo kubishyira hanze cyari kitaragera.
Mu gitabo cye More Than Crown aheruka gushyira hanze, hari agace yavuze uburyo yanyuze mu buribwe bukomeye nyuma y’uko yatwise ariko inda ikaza kuvamo.
Miss Nishimwe yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia, ku wa 27 Ukuboza 2024, indi mihango y’ubukwe bwabo iba ku wa 29 Ukuboza 2024.
Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-adasanzwe-ya-miss-naomie-witegurwa-kwibaruka-imfura-ye-amafoto.html
Leave a Reply