Ramjaane Joshua, yatangaje ko kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwe byagize uruhare mu gutuma mugenzi we Clapton Kibonge arushaho kwigirira icyizere no kwihagararaho nk’umugabo mu rugendo rwo kubaka umwuga we agezeho kugeza ubu.
Uyu munyarwenya akaba n’umunyamakuru Joshua Niyoyita uzwi nka Ramjaane yavuze ko kuba yaragiye muri Amerika atabifata nk’amahirwe asanzwe, ahubwo ko yari umugambi w’Imana wari ugamije no gufasha abo bakoranaga gukomera, by’umwihariko Clapton Kibonge.
“Kujya muri Amerika wari umugambi w’Imana, byari ukugira ngo ngende Clapton Kibonge abe umugabo kandi ni inkuru mpamo rwose. Clapton nimuganira azabikubwira ko iyo nguma hano mu Rwanda ntabwo yari kuba umugabo.' Ubwo yaganiraga na Isango Star.
Ramjaane yanasobanuye ko icyo gihe Clapton yari umunyarwenya wari usanzwe amwishingikirizaho cyane, ku buryo yatekerezaga ko ibyinshi mu bikorwa byabo bidashoboka Ramjaane adahari.
Ati 'Clapton yari umunyabwoba ukomeye cyane, yari azi ko ibintu byose Ramjaane adahari bitaba kandi twarasenze Imana yaratubwiye ko izadukomeza, ariko Clapton akaba ari we ushidikanya.'
Ramjaane yakomeje avuga ko umunsi wo gutandukana kwabo ku kibuga cy’indege wamugumye ku mutima, kuko Clapton yari yagize amarangamutima akomeye ubwo yamusezeragaho ubwo yari kumwe na benshi mu bari bagize iitsinda ryabo barimo 5K Etienne na Clapton Kibonke na Japhet Mpazimaka waje kuzamo nyuma.
Ramjaane Joshua yamenyekanye cyane mu Rwanda binyuze mu bikorwa by’urwenya n’ibiganiro birimo The Ramjaane Show, ndetse anagira uruhare mu gushinga itsinda ry’abanyamuryango ryitwaga Abanyagasani.
Nyuma yo kwimukira muri Amerika, yakomeje ibikorwa bye mu myidagaduro no gufasha Abanyarwanda, cyane cyane binyuze muri Ramjaane Joshua Foundation.
Source : http://isimbi.rw/nagiye-muri-amerika-kugira-clapton-kibonge-abe-umugabo-ramjaane-joshua.html
Leave a Reply