Umwana wo muri Tanzania byagenze gute ngo abe umufana ukomeye wa APR FC? Kugeza ubwo ubuyobozi bwa APR FC bumushimira nyuma y’amagambo yatangaje ubwo yatsindaga Azam FC y’iwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho y'umwana yitwa Ahmed Said wo  muri Tanzania i Dar es Saalam ugaragara avuga ko yishimiye intsinzi ya APR FC yatsinze Azam FC y'iwabo muri Tanzania.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu mwana yakunze APR FC ubwo yitabiraga CECAFA y'ubushize, kuko APR yacumbitse muri Hotel yitwa Royal village Hotel. Iyo Hotel ni iy'umuryango w'uyu mwana.

Umwana aha niho yamenyaniye n'abakinnyi ba APR FC maze barakundana byanyabyo. Iyo APR yatsindaga umukino muri CECAFA, uyu mwana yazaniraga abakinnyi bose shokora 'chocolate' zo kubashimira.

Umubitsi wa APR witwa Gorgine niwe wamujyaniye impano y'imyambaro ya APR FC. Uyu mwana kandi azwiho kugira urugwiro ndetse n'amatsiko yo kumenya byinshi kuri APR FC no ku Rwanda.

Ubuyobozi bwa APR FC bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bwashimiye uyu mwana wishimiye ko APR FC yatsinze Azam FC y'iwabo ibitego 2-0 iyisezerera muri CAF Champions League ku giteranyo cy'ibitego 2-1.

https://x.com/aprfcofficial/status/1827617000002036047?t=kcxlnarkMPoXhYoCRdtdpw&s=19

 

Source : https://yegob.rw/umwana-wo-muri-tanzania-byagenze-gute-ngo-abe-umufana-ukomeye-wa-apr-fc-kugeza-ubwo-ubuyobozi-bwa-apr-fc-bumushimira-nyuma-yamagambo-yatangaje-ubwo-yatsindaga-azam-fc-yiwabo/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *