Sobanukirwa indwara ya stroke ikomeje kwiyongera mu Banyarwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Hakunze kumvikana abantu bavuga ko stroke ari imwe mu ndwara zijyanye n'iterambere ry'aho Isi igeze ndetse ko by'umwihariko uburyo abantu birirwa muri rwinshi nta mwanya uhagije wo kuruhuka, bishobora kunaniza ubwonko n'imitsi yabwo ikaba yaturika bikabyara stroke.

Inzobere mu kubaga imitsi n'ubwonko mu Bitaro bya CHUK, Dr. Shingiro Eric, yasobanuye ko ubundi stroke abenshi bita uguturika kw'imitsi yo mu bwonko yagutse kurenza aho, kuko bivuga kubura amaraso akwiye mu gice cy'ubwonko.

Ibi bituma iyi ndwara iba mu moko abiri, harimo iyo kuba imitsi itwara amaraso mu bwonko yaziba, ntatambuke ngo agereyo no mu gihe iyo mitsi yaturitse, amaraso agasohoka, hakabamo ikibazo cyo kuba atageze aho yagombaga kujya, ari byo stroke, ariko agateza n'ikindi kibazo cyo gusandara mu bwonko.

Iyi ndwara ifata ingeri zose, kuva ku bana bato kugeza ku bageze mu zabukuru ikaba iterwa no kuba umuntu asanzwe afite ikibazo cy'umuvuduko ukabije w'amaraso no kuba imitsi yo mu bwonko ikoze nabi mu buryo karemano, nko kuba ijyana amaraso n'iyagarura bidatandukanyije.

Dr. Shingiro yasobanuye ko umuntu ashobora kurwara stroke ntabimenye ahubwo akazagaragaza ibimenyetso bigeze kure.

Ati 'Umuntu ashobora kubyuka mu gitondo akumva afashwe n'umutwe w'igikatu nk'ukubiswe n'inkuba, bigakurikirwa no kujya muri koma. Biterwa n'urwego ubwonko bwangiritseho, aho uzasanga nk'akaguru n'akaboko byagagara cyangwa agatera imigeri nk'abarwaye igicuri. Muri rusange nta bimenyetso bidahinduka bihari biterwa.'

Icyakora hari izindi mpamvu abantu bagiramo uruhare zishobora gutera stroke, ariko kandi zishobora kwirindwa, harimo umubyibuho ukabije uganisha ku muvuduko w'amaraso, kunywa itabi no kunywa inzoga nyinshi hamwe n'ibiyobyabwenge.

Bashobora kwirinda binyuze mu gukora siporo zigabanya umubyibuho ukabije no gufata imiti neza ku bafite ikibazo cy'umuvuduko ukabije w'amaraso.

Icyakora, uyu muganga yasobanuye ko abahuza stroke n'imibereho y'iyi minsi, aho abantu batabasha kuruhuka bihagije bikabatera stress, avuga ko atari byo.

Ati 'Hari ugira stress agashaka kuyishakira igisubizo cyoroshye, agafata ibiyobyabwenge, kandi ni bimwe mu biganisha kuri stroke. Hari n'ugira stress ntafate neza imiti asanganywe bikaba byatuma ibyago bya stroke byiyongera, ariko stress ubwayo ntitera stroke.'

Uyu muganga yagaragaje ko abarwayi ba stroke bakirwa muri CHUK bigaragara ko bagenda biyongera, ariko ko ishobora kuvurwa igakira bitewe n'imiterere yayo ariko no kuba umurwayi yagejejwe kwa muganga vuba hakigaragara ibimenyetso bya mbere.

Sobanukirwa indwara ya stroke ikomeje kwiyongera mu Banyarwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sobanukirwa-indwara-ya-stroke-ikomeje-kwiyongera-mu-banyarwanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *