Izi mpanuro Minisitiri Uwimana yazihaye abana 567 bitabiriye Inama Nkuru y'abana ya 18 yabereye mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda.
Yabwiye aba bana ko ari bo mizero y'imiryango n'igihugu muri rusange ndetse ko nta muntu ukwiriye kuzajya abaca intege, ababwira ko batazigera bakabya inzozi zitandukanye bafite.
Ati 'Muri icyizere cy'imiryango yanyu ariko n'icyizere cy'igihugu cyacu, ntimukigere na rimwe mwemera ko hari icyahungabanya inzozi zanyu.'
Yabasabye kuzajya bashyira imbaraga mu masomo biga ndetse cyane cyane bibanda mu gukoresha ikoranabuhanga kuko ari cyo gihe Isi igezemo.
Ati 'Mukwiriye kuzajya mushyira imbaraga mu byo mwiga ndetse munibanda mu gukoresha ikoranabuhanga mu gukomeza kwiyungura ubumenyi.'
Yabibukije ko bakwiriye kuzajya birinda ibibarangaza ndetse banirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bizabafasha kugera ku ntego bafite mu buzima.
Ati 'Mwirinde ibibarangaza birimo ubusinzi, ibiyobyabwenge, inshuti mbi zibashuka, abababeshyeshya ibireshyabana kugira ngo babajyane mu ngeso mbi.'
Umuyobozi w'Ihuriro ry'abana ku Rwego rw'Igihugu, Isimbi Kelia, yashimiye ubuyobozi bw'igihugu buha abana ijambo ndetse abusaba gukomeza kurushaho gukumira ibibangamira abana birimo ibiyobyabwenge n'ibindi.
Ati 'Turabasaba gukomeza gukumira ibibangamira uburenganzira bw'umwana harimo ibiyobyabwenge n'ihohoterwa rikorerwa abana, amakimbirane mu miryango n'ibindi byinshi bitandukanye.'
Yakomeje asaba abana bagenzi be ko bakwiriye kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere u Rwanda ndetse banazirikana ko hari ibyo bakwiriye kubahiriza na bo ubwabo.
Ati 'Dufite inshingano zo kubaha abantu bakuru, gukunda ishuri, kwirinda ingeso mbi zirimo izo kunywa inzoga n'ibiyobyabwenge ndetse tunarangwa n'indangagaciro nyarwanda.'
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), Assumpta Ingabire yavuze ko insanganyamatsiko 'Ejo ni Njye' ibibutsa ko bakwiriye kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.
Ati 'Iyi nsanganyamatsiko iributsa abana ko ari iby'agaciro kandi ko bagomba kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ryabo ry'ejo hazaza bityo bikabagirira akamaro bo ubwabo, imiryango yabo ndetse n'igihugu muri rusange.'
Inama y'Igihugu y'Abana yatangiye mu 2004 ubwo abana basabaga Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kubaha urubuga rwo kungurana ibitekerezo no kuganira n'abafata ibyemezo n'abaterankunga.








Leave a Reply