Kuva umwaka wa 2025 watangira u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda bari barafaswe bugwate n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barenga 9.000.
Aba batashye uyu munsi banyuze ku mupaka wa Rubavu barimo abana 177, abagore 71 n'abagabo 37, basanze imodoka ku mipaka zibategereje ngo bagezwe mu nkambi ya Kijote mu Karere ka Nyabihu.
Uwimbabazi Murara avuga ko yavuye mu Rwanda, mu yahoze ari Komini Rwerere yo muri Perefegitura ya Gisenyi, aho yahungutse aturutse mu gace ka Ihura muri Gurupoma ya Kizimba, aho bari babayeho mu buzima bushaririye.
Ati 'FDLR twahunganye yaducaga intege igatuma tudataha, kuko bavugaga ko nidutaha tuzaba tugiye kubagambanira, tukabitinya, tukemera kubaha ibyifuzo byabo, bakatubwira ngo tube twitonze igihe nikigera tuzataha bamaze gufata u Rwanda bigatuma duhera muri urwo rugabangabo.'
'Twahingaga ariko ntidusarure kuko imitwe yitwaje intwaro yazaga kubyiba, bagahora batwirukaho ngo turi Abanyarwanda, abatahutse baduhaye amakuru ko ari amahoro natwe dufata icyemezo cyo gutaha.'
Uwimbabazi avuga ko nyuma yo gupfusha abana bane n'umugore wishwe n'imitwe yitwaje intwaro yasanze ntacyo akiramira agahitamo gutaha mu gihugu cyamubyaye, kuko hari abo mu muryango we bamubwiraga ko mu Rwanda ari amahoro.
Bizumuremyi François, wavuye mu Rwanda 1994, aturutse mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko mu mpamvu zikomeye zatumye amara imyaka irenga 30 atarataha mu rwamubyaye ari ibinyoma babwirwaga, bizezwa ko bazatahana n'ingabo za FDLR ubwo zizaba zimaze gufata u Rwanda.
Ati 'Baratubwiraga ngo mube mutegereje turi hafi kuzaza, bakomeza badushuka ngo mu Rwanda nta kigenda, dukomeza kubarindira nyuma dusanga ari ukubeshya, nageze muri Congo mu 1994.'
Bizumuremyi akomeza avuga ko babwirwaga ko ugeze mu Rwanda yicwa cyangwa agafungwa, ndetse ko gutaha kwe kwaturutse ku makuru yahawe n'abo mu muryango we bamubwiye ko ari amahoro bamusaba gutaha, na we abona gufata icyemezo.
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wakiriye aba baturage batahutse yabibukije ko bagomba kwimika ubunyarwanda, kugira ngo batazongera kwisanga mu buhunzi.
Meya Mulindwa yijeje aba baturage batashye ko Igihugu kizakomeza kubitaho, ndetse ko nibajya gutaha bazahabwa inkunga ibafasha kongera gutangira ubuzima.
Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y'ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ ndetse buri wese agenerwa n'ibyo kurya by'ibanze bifite agaciro k'ibihumbi 45 Frw.


Leave a Reply