U Rwanda n'u Butaliyani mu biganiro ku kwakira by'agateganyo abimukira bari mu kaga – #rwanda #RwOT

Written by

in

Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yavuze ko kugeza ubu nta masezerano arashyirwaho umukono, ashimangira ko impande zombi zikiri kuganira ku buryo iyo gahunda yakorwa.

Kimwe mu bitekerezo biri gusuzumwa ni ugushyiraho uburyo bwakora nka gahunda ya Emergency Transit Mechanism iri i Gashora mu Karere ka Bugesera, yakira by'agateganyo impunzi n'abimukira bakuwe muri Libya.

Makolo yagize ati 'Nta masezerano arasinywa. Turacyari mu biganiro. Kimwe mu bitekerezo turi kuganiraho ni uburyo bwaba bumeze nka gahunda ya Emergency Transit Mechanism dufite i Gashora.'

Abakirwa muri iyo gahunda bashobora guhabwa ubuvuzi, amahugurwa n'umwanya wo kuruhuka, mu gihe ubusabe bwabo bwo kubona ubuhungiro cyangwa kwemererwa gutura mu kindi gihugu bukirimo gusuzumwa.

Makolo ati 'Baba bashobora kuza ahantu hatekanye, bagahabwa ubuvuzi, amahugurwa runaka ndetse bakaruhuka, mu gihe dosiye zabo z'ubuhungiro zikiri gutunganywa.'

Nyuma yo gusuzuma dosiye zabo, abashaka ubuhungiro bashobora gusubira mu bihugu bakomokamo igihe byongeye kuba bitekanye kandi babyifuza, cyangwa bagafashwa kwimurirwa mu bindi bihugu byemeye kubakira.

Yashimangiye ko ibyo byose bikiri mu rwego rw'ibiganiro, bityo ko nta mwanzuro wa nyuma urafatwa.

Makolo yavuze ko ubushake bw'u Rwanda bwo kugira uruhare mu gukemura ibibazo by'abimukira n'impunzi bushingiye ku mateka yarwo.

Mu bihe bitandukanye, Abanyarwanda benshi bahunze igihugu, abandi bimukira mu bihugu byo mu Karere. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi muri bo baratahutse, batangira kongera kubaka igihugu.

U Rwanda rusanzwe rucumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 130, ahanini zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi. Abenshi baba mu nkambi z'impunzi ziri mu bice bitandukanye by'igihugu.

Impunzi ziri mu Rwanda zemerewe gukora, zihabwa indangamuntu kandi zigahabwa serivisi z'ubuvuzi n'izindi serivisi z'ibanze.

Makolo yavuze ko Leta ikorana n'imiryango mpuzamahanga n'indi miryango itandukanye kugira ngo abahunze ibihugu byabo bashobore kuba mu Rwanda batekanye, bakore kandi batangire ubuzima bushya mu gihe bategereje gusubira iwabo cyangwa kwimurirwa mu bindi bihugu.

Ikinyamakuru cyo mu Butaliyani, Il Sole 24 Ore, cyatangaje ko ibiganiro n'u Rwanda biri mu mugambi mugari wa Guverinoma ya Minisitiri w'Intebe Giorgia Meloni wo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza mashya y'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi ajyanye no gusubiza abimukira mu bihugu bakomokamo.

U Butaliyani bwifuza ko ibigo bya mbere byakwakira abimukira mu bihugu bitari mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi byatangira gukora mu 2027.

Iyo gahunda yihutishijwe nyuma y'ikibazo cy'abimukira cyongeye kugaragara i Ceuta, agace ka Espagne gaherereye ku mugabane wa Afurika. U Butaliyani buvuga ko butifuza gukora bwonyine nk'uko bwabigenje mu masezerano bwagiranye na Albania, ahubwo bushaka gukorana na Denmark, Autriche n'u Buholandi.

Ibyo biganiro byakurikiye ibaruwa y'ibihugu 22 yatangijwe na Meloni na Minisitiri w'Intebe wa Denmark, Mette Frederiksen, isaba ko u Burayi bukaza ingamba zo kugenzura imipaka, kurwanya abakora ubucuruzi bwo kwambutsa abimukira no kwihutisha gusubiza inyuma abadafite uburenganzira bwo kuguma ku mugabane.

Amakuru ava mu Butaliyani agaragaza ko ibigo biri gutekerezwa byaba bisa n'ibyashyizwe i Shëngjin na Gjadër muri Albania hashingiwe ku masezerano icyo gihugu cyagiranye n'u Butaliyani.

Itandukaniro ni uko ibishya byacungwa n'ibihugu bibiri cyangwa birenga byo mu Burayi, amafaranga yo kubikoresha agatangwa n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi.

U Rwanda, Uganda na Ghana ni byo bihugu bya Afurika bivugwa ko ibiganiro by'ibanze byamaze gutangirana na byo.

U Butaliyani burashaka ko gahunda ijyana n'amasezerano y'ubufatanye n'ishoramari mu bihugu abimukira bakomokamo cyangwa banyuramo.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-n-u-butaliyani-mu-biganiro-ku-kwakira-by-agateganyo-abimukira-bari-mu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *