Ni itsinda rizamarayo iminsi itanu uhereye ku wa 17 Kanama 2026 kugeza ku wa 21 Kanama 2026 nk'uko byatangajwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB).
Muri icyo gihe hazabaho ibiganiro bihuza inzego za Leta z'ibihugu byombi bigamije guteza imbere imikoranire mu by'ubukungu hagati y'u Rwanda na Brésil. Hazabaho kandi ibiganiro hagati y'abikorera bo mu Rwanda n'abikorera bo muri Brésil.
Ni ibiganiro bizabera mu mijyi igiye itandukanye yo muri Brésil irimo umurwa mukuru w'iki gihugu, Brasília, umujyi w'ubucuruzi, São Paulo, ndetse no muri Santa Catarina.
Intego nyamukuru y'uru rugendo ni ugushaka uburyo bwo kongera ubucuruzi hagati y'u Rwanda na Brésil, gukurura ishoramari ndetse no gushishikariza ibigo byo muri ibi bihugu byombi gukorana mu mishinga itandukanye iteza imbere ubukungu n'ishoramari.
Inzego zizibandwaho muri ubu bufatanye zirimo ubuhinzi bugezweho, ubucuruzi bushingiye ku buhinzi, imiti, ubuvuzi, inganda, serivisi z'imari, uburezi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.
Iri tsinda kandi riziga imikorere y'amasoko yo muri Brésil, inganda n'ibindi byose rizabona nk'amahirwe Abanyarwanda babyaza umusaruro.
Ibi bibaye mu gihe muri Gashyantare 2026, u Rwanda na Brésil byasinye amasezerano atanga umurongo ku mikoranire y'ibihugu byombi mu guteza imbere ubucuruzi, korohereza ishoramari ndetse n'ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Leave a Reply