Imibare ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko kuva mu 2025 u Rwanda rumaze kwakira Abanyarwanda 8.905 atabariwemo abaturage 285 batashye kuri uyu wa Gatatu, banyuze ku mupaka uhuza Rubavu na Goma wa La Corniche, mu gihe abandi barenga 300 bambutse banyuze ku mupaka uhuza Rusizi na Bukavu.
Aba batashye uyu munsi basanze imodoka ku mipaka zibategereje ngo bagezwe mu nkambi ya Kijote mu Karere ka Nyabihu.
Abanyuze ku mupaka wa Rubavu barimo abana 177, abagore 71 n'abagabo 37.
Bizumuremyi François, wavuye mu Rwanda 1994, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko mu mpamvu zikomeye zatumye amara imyaka irenga 30 atarataha mu rwamubyaye ari ibinyoma babwirwaga.
Ati 'Twakomezaga kubwirwa ngo dutegereze no mu Rwanda nta kigenda, ko bazaza tugatahukana, nyuma dusanga baratubeshye, nahisemo utaha iwacu i Gikongoro, kandi niteguye ufatanya n'abandi kubaka Igihugu.'
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wakiriye aba baturage yabibukije ko bagomba kwimika ubunyarwanda, kugira ngo batazongera kwisanga mu buhunzi.
Ati 'Mwari mu buhunzi mutabayeho neza, kandi si amahitamo yanyu, kandi mu mpamvu yatumye muhunga ni uko u Rwanda rwari mu macakubiri y'amoko, bamwe bahungaga batazi ibyo bahunga, mwiyumvemo ubunyarwanda kandi icyatumye muhunga muzakigendere kure, kuko kitabashyize ahantu heza.'
Meya Mulindwa yijeje aba baturage batashye ko Igihugu kizakomeza kubitaho, ndetse ko nibajya gutaha bazahabwa inkunga ibafasha kongera gutangira ubuzima.
Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y'ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 azahabwa 188$, uri munsi yayo ahabwe 113$ ndetse buri wese agenerwa n'ibyo kurya by'ibanze bifite agaciro k'ibihumbi 45 Frw.




Leave a Reply