Twari twaratinze- Uganda Airlines ku nyungu yiteze mu ngendo z'i Kigali – #rwanda #RwOT

Written by

in

Uganda Airlines yatangaje ko izi ngendo zizatangira ku wa 18 Ugushyingo 2026, aho indege zizajya ziva Entebbe zerekeza i Kigali buri munsi.

Iyi sosiyete kandi yatangaje ko izatangiza ingendo zijya i Accra muri Ghana guhera ku wa 27 Ukwakira 2026, zikazajya zikorwa inshuro enye mu cyumweru.

Umuyobozi Mukuru wayo, Ato Girma yagaragaje ko uru rugendo rwakabaye rwaratangiye kera kuko Kigali ari wo mujyi uri hafi ya Uganda.

Ati 'Ku bwanjye urugendo rugana i Kigali rutangiye rutinze cyane. Umunsi wa mbere dutangiza Uganda Airlines twagombaga guhita dutangira kujya i Kigali, nk'umujyi wegereye cyane Uganda. Ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho.'

Uganda Airlines izajya ijya i Accra inshuro enye mu cyumweru ikoresheje indege ya Boeing 737-800, mu gihe izajya ijya i Kigali buri munsi ari CRJ900.

Ati 'Ku Rwanda, ndizera ko tuzagira indege igenda buri munsi, ku buryo abantu bashobora kujya mu Rwanda bakoresheje RwandAir, bakagaruka bakoresheje Uganda Airlines. Bashobora kugenda bakanagaruka ku munsi umwe. Atari n'ibyo gusa, Abanyarwanda bazishimira kuza hano mu mpera z'icyumweru. Bizabashimisha.'

U Rwanda nda Uganda bisanganywe umubano mwiza mu bya Dipolomasi n'ubuhahirane mu by'ubucuruzi, umutekano n'izindi.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Col. Joseph Rutabana yavuze ko kuba Uganda Airlines itangiye urugendo rugana i Kigali ari intambwe ikomeye ku iterambere by'ubucuruzi, ubukerarugendo n'ishoramari hamwe n'ubufatanye bw'abaturage.

Ati 'U Rwanda na Uganda ni ibihugu bituranyi n'abafatanyabikorwa ndetse tusangiye byinshi mu mateka, umuco n'ubukungu, bityo ingendo zo mu kirere ni imwe mu nkingi zikomeye kuri ubu bufatanye. Inzira Kigali-Entebbe yakomeje kugira abagenzi benshi bigaragaza ubwiyongere bw'abantu bakora ubucuruzi, ba mukerarugendo, abayobozi muri guverinoma n'abavandimwe bo mu bihugu byacu.'

Yavuze ko iyi ntambwe ari amahirwe ku karere kuko buri ngendo zifunguwe zigira uruhare mu guhuza ikirere, bigashyigikira intego z'umugabane wa Afurika z'iterambere mu bukungu no gukorera hamwe.

Biteganyijwe ko Uganda Airlines izagura indege enye za Boeing 737 MAX na Boeing 787 Dreamliners enye.

Uganda Airlines ni sosiyete y'indege ya Leta ya Uganda yashinzwe mu rwego rwo gusubizaho ibikorwa by'ubwikorezi bwo mu kirere by'igihugu nyuma y'uko Uganda Airlines ya mbere yari yarahagaritse imirimo mu 2001.

Iyi sosiyete nshya yatangiye ibikorwa mu 2019, igamije guhuza Uganda n'ibindi bihugu byo muri Afurika ndetse n'ahandi ku Isi, guteza imbere ubucuruzi, ubukerarugendo n'ingendo z'abantu.

Kuva yasubukura ibikorwa, Uganda Airlines yakomeje kwagura aho igera, yongerera abagenzi amahitamo ndetse ishyira imbaraga mu kongera uruhare rwa Uganda mu bijyanye n'ubwikorezi bwo mu kirere.

Uganda Airlines igiye gutangira gukora ingendo Entebbe – Kigali, izajya igenda buri munsi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twari-twaratinze-uganda-airlines-ku-nyungu-yiteze-mu-ngendo-z-i-kigali

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *