Umugore wa The Ben, Pamela yatanze amasaha 24 ubundi akitabaza RIB #rwanda #RwOT

Written by

in

Uwicyeza Pamela, umugore w’umuhanzi The Ben yatanze amasaha 24 ku bantu bose bamutangajeho ibihuha kuba bamaze kubisiba bitaba ibyo akitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ni nyuma y’igihe hakwirakwira amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga ko atabanye neza n’umugabo ko ashobora yaratandukanye na The Ben.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Pamela yavuze ko yacecetse kenshi ariko ubu bamaze kurengera.

Ati “Mu myaka yose ishize, sinigeze mba umuntu uha agaciro ibivugirwa ku mbuga nkoranyambaga. Nahoraga ntuje nkicecekera kuko nta muntu numvaga ngomba ibisobanuro ku buzima bwanjye.”

Yakomeje avuga ko umuntu wese ukoresha imbuga nkoranyambaga wagize icyo amutangazaho afite amasaha 24 yo kuba yabisibye.

Ati “Uyu munsi nanze gukomeza kwemera guteshwa agaciro n’abantu badafite icyo bazi ku buzima bwanjye cyangwa uwo ndi we. Hari itandukaniro rinini hagati yo gutanga ibitekerezo no gukwirakwiza ibihuha. Abakoresha imbuga nkoranyambaga, mufite amasaha 24 yo gusiba ku mbuga zanyu zose inyandiko zose z’ibinyoma no kunyandagaza mwanditseho.'

Yakomeje avuga ko nibatabikora azitabaza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukabakurikirana.

Ati 'Nimutabikora, nzageza iki kibazo ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kandi nkurikize inzira zose ziteganywa n’amategeko. Umwe muri mwe azagirwa urugero. Ubu ni bwo bwa mbere kandi bwa nyuma mbaburiye. Ubutaha nta kuburirwa muzabona.”

Ntabwo Uwicyeza Pamela yigeze avuga amazina y’abo yabwiraga, biragaragara ko ubutumwa bwe bwari bugenewe abakomeje gukwirakwiza ayo makuru.

Pamela yatanze gasopo ku bakomeje kumuvugaho ibihuha

Ubutumwa bwa Pamela

Source : http://isimbi.rw/umugore-wa-the-ben-pamela-yatanze-amasaha-24-ubundi-akitabaza-rib.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *