Umwana w’imyaka 11 w’umuhanzi mu Rwanda yanditse amateka #rwanda #RwOT

Written by

in

Umwana muto Akaliza Shimwa Gaella, ufite imyaka 11 y’amavuko, akomeje kwandika amateka mu muziki wa Gospel no mu ivugabutumwa, nyuma yo kuzuza abantu ibihumbi 100 (100,000 subscribers) bamukurikira ku rubuga rwa YouTube.

Gaella azwiho impano idasanzwe yo kuririmba, kubwiriza Ijambo ry’Imana ndetse no kugira igikundiro cyihariye cyatumye ibikorwa bye bikundwa n’abantu benshi bo mu Rwanda no hanze yarwo. Kuba ageze kuri uyu mubare w’abamukurikira bifatwa nk’indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rwo gukorera Imana akiri muto.

Uretse impano afite mu bikorwa byo kwamamaza ubutumwa bwiza, Gaella yanagaragaje ubuhanga budasanzwe mu masomo. Muri uyu mwaka, yarangije amashuri abanza aho yasezeweho n’umuyobozi w’ishuri yigagaho amushimira ubuhanga bwe, avuga ko yahoraga aza ku mwanya wa mbere, akagira amanota meza kandi akarangwa n’ikinyabupfura cy’indashyikirwa. Kuri ubu ari kwitegura gutangira amashuri yisumbuye.

Umuyobozi wa Holy Room Group, Christian Abayisenga, ikigo gifasha kureberera, guteza imbere no gukurikirana impano ya Gaella, yavuze ko bishimiye cyane iyi ntambwe umwana agezeho.

Yagize ati: “Turashimira Imana ku buntu n’igikundiro yahaye Akaliza Shimwa Gaella. Kuzuza abantu ibihumbi 100 bamukurikira kuri YouTube ni ikimenyetso cy’uko Imana ikomeje gukora umurimo wayo binyuze muri we. Turashimira kandi abantu bose bakomeje kumushyigikira bakora subscribe, bareba kandi basangiza abandi ibikorwa bye.”

Yakomeje avuga ko bishimira umuhate n’ishyaka Gaella agaragaza mu gukorera Imana nubwo akiri muto, anamushimira uburyo akomeza kwitanga mu kuririmba no kubwiriza ubutumwa bwiza.
Christian Abayisenga yagaragaje icyizere ko uyu mwana afite ejo hazaza heza, avuga ko azagira uruhare rukomeye mu guteza imbere igihugu, kubaka Ubwami bw’Imana no kubera umuryango we ishema.

Mu bikorwa bye byakunzwe cyane harimo indirimbo “Akira Amashimwe”, “Humura”, na “Amfashe Ukuboko”, zarebwe n’abarenga miliyoni ku mbuga nkoranyambaga. Yanakoze neza indirimbo z’abandi bahanzi mu buryo bwa cover, zirimo “Nina Siri” ya Israel Mbonyi, “Niyo Ndirimbo” ya Meddy ndetse na “Hejuru y’Abami n’Abatware” ya Upendo Choir, na zo zakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel.

Kuzuza aabamukurikira ibihumbi 100 kuri YouTube ni indi ntambwe ikomeye ku mwana muto ukomeje kwerekana ko impano, uburere bwiza, umurava no gukunda Imana bishobora gutuma umuntu agera kure, kabone n’iyo yaba akiri muto.

Gaella yanditse amateka yuzuza ibihumbi 100 kuri YouTube akiri muto

Yasoje amashuri abanza aritegura kujya mu yisumbuye

Source : http://isimbi.rw/umwana-w-imyaka-11-w-umuhanzi-mu-rwanda-yanditse-amateka.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *