Denis Jean, umutoza mukuru w’ikipe ya Vipers SC yavuze ko kapiteni wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara ari we mukinnyi wabatesheje umutwe kuko bigoye kumufata.
Ni nyuma y’umukino usoza itsinda A rya CECAFA Kagame Cup, APR FC yatsinzemo Vipers SC 2-1 ndetse Cheikh Djibril Ouattara ni we watsinze igitego cya kabiri.
Nyuma y’umukino aganira n’itangazamakuru, abajijwe uko yabonye APR FC n’umukinnyi waba yabagoye cyane, Denis Jean yavuze ko adakunda kureba cyane ku bakinnyi b’ikipe bahanganye.
Gusa yakomeje avuga ko umukinnyi wari wambaye nimero 10 (Djibril Ouattara) bigoye kumenya aho aba ahagaze mu kibuga kandi ni umuhanga.
Ati “Njye ndeba abakinnyi banjye gusa, ntabwo njya nita ku b’ikipe duhanganye ariko nimero 10 wa APR FC (Cheikh Djibril Ouattara) ubona ko ari umuhanga, yatugoye, uburyo ahagararamo mu kibuga bigora ba myugariro kuko ntumenya aho aba ahagaze.”
Muri uyu mukino Cheikh Djibril Ouattara ni we watsinze igitego cya kabiri n’umutwe ku mupira wari uvuye kuri Memel Dao n’umupira wavuyemo igitego cya mbere cya Mamadou Traore ni we wari uvuyeho.
Nubwo APR FC yatsinze Vipers SC ntabwo yabashije kugera muri 1/2 kuko yasoje ku mwanya wa gatatu muri tsinda ryayobowe na Gor Mahia.
Source : http://isimbi.rw/umutoza-wa-vipers-sc-yavuze-umukinnyi-wa-apr-fc-yemeye.html
Leave a Reply