Mu magambo akomeye agaragaza icyizere afitiye ikipe ye, Perezida w'icyubahiro wa Bayern Munich, Uli Hoeneß, yahakanye yivuye inyuma amakuru yavugaga ko Real Madrid ishaka kugura Michael Olise. Hoeneß yavuze ko ibyo byamusekeje cyane, ashimangira ko uyu mukinnyi adacuruzwa.
Yagize ati: 'Nasekeye cyane. Olise agifite imyaka itatu ku masezerano ye, bityo ibya Real Madrid kuri we ntabwo ari ingingo twaganiraho na gato.'
Hoeneß yakomeje agaragaza ko Bayern idateganya kugurisha n'umwe mu bakinnyi bayo b'imbere. Mu buryo bwo gukabya agamije gushimangira ubutumwa bwe, yavuze ati: 'N'Umwami w'u Bushinwa yazaza iwacu, ntitwakwemera kuganira ku igurishwa rya Olise. Ni na ko bimeze kuri Luis Díaz.'
Yongeyeho ko Bayern Munich ifite ubusatirizi bukomeye kurusha ubundi ku Isi, bugizwe na Michael Olise, Luis Díaz na Harry Kane, bityo nta gahunda yo gutandukana n'umwe muri bo ihari.
Aya magambo aje mu gihe amakipe akomeye i Burayi akomeje gushaka abakinnyi bazayafasha muri shampiyona itaha, ariko Bayern Munich isa n'iyafunze burundu amarembo ku bashaka Olise na Luis Díaz. Hoeneß yagaragaje ko aba bakinnyi ari inkingi za mwamba z'umushinga w'iyi kipe, bityo kugurishwa kwabo bidashoboka muri iki gihe.

Source : https://kasukumedia.com/uli-hoenes-yavuze-ko-real-madrid-idashobora-kumutwara-michael-olise/
Leave a Reply