Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026, mu Mudugudu wa Gasogororo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.
Amakuru IGIHE yahawe n'abaturage ni uko uwo musore yageze muri aka karere avuye mu Karere ka Nyamagabe, akaba yari yahaje aje gusura mukuru we.
Ku wa Gatatu ngo yiriwe asangira n'uwo mukobwa wicuruza bigeze nijoro baratahana babyuka bumva ko yamwishe.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, yabwiye IGIHE ko uwo mukobwa n'uwo muhungu bumvikanye gutahana bakajya kuryamana, bigakekwa ko hari ibyo batumvikanye byatumye yica uwo mukobwa amunize.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko uwo musore bikekwa ko yishe uwo mukobwa yamaze gutabwa muri yombi, nyuma yo kumusanga mu nzu ya nyakwigendera.
Ati 'Ku mugoroba uyu musore yari ari kumwe n'uwo mukobwa bari gusangira inzoga, baranatahana. Bigeze saa Cyenda z'ijoro hari umuturage wahamagaye Polisi avuga ko hari umuturanyi we wumvishe umuturanyi we ataka arungurutse mu idirishya abona uwo musore ari kuniga uwo mukobwa. Yatubwiye ko yahise aza akinga urugi ashyiramo agakondo ahamagara Polisi.''
SSP Twizeyimana yakomeje avuga ko Polisi yahageze isanga urwo rugo rufungiye inyuma ndetse no mo imbere hafungiwemo ingufuri, zose barazica basangamo uwo mugabo ndetse n'uwo mukobwa yapfuye. Yavuze ko yahise atabwa muri yombi ndetse hanatangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyatumye amwica.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanywa ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzuma. Polisi yashimiye abaturage batanze amakuru, ibasaba kujya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo ibyaha nk'ibi bikumirwe. Uyu musore bikekwa ko yishe uyu mukobwa we yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukarange.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-yatawe-muri-yombi-akekwaho-kwica-indaya-bararanye
Leave a Reply