Abakunzi ba Urban Boys bashonje bahishiwe, iby’indirimbo nshya, urukumbuzi – Nizzo Kaboss #rwanda #RwOT

Written by

in

Muhammed Nshimiyimana wamamaye mu itsinda rya Urban Boys nka Nizzo Kaboss, yavuze ko abakunzi b’umuziki wabo bashonje bahishiwe ndetse ko bashobora no kubatunguza indirimbo mbere y’uko Hummble Jizzo na Safi Madiba bava mu Rwanda.

Itsinda rya Urban Boys rigizwe n’abahanzi batatu, Muhammed Nshimiyimana [Nizzo Kaboss], James Manzi [Humble Jizzo] na na Niyibikora Safi [Safi Madiba].

Kuva mu ntangiriro zaryo, 2008, iri tsinda ryakunzwe n’abatari bake kubera ubutumwa bwinganjemo ubw’urukundo n’ubuzima busanzwe buri mu ndirimbo zabo, amajwi yabo yari yihariye.

Gusa 2017 waje kuba umwaka w’umwijima kuri iri tsinda kuko nibwo Safi Madiba yaje kubasezereraho ababwira ko we avuye muri Urban Boys ari nabwo yahitaga ajya kwibera muri Amerika.

Kugenda kwe byahise bisa n’ibisenye iri tsinda ryari risigayemo Humble Jizzo na Nizzo kuko nabo bahise bacika intege nubwo bakoze indirimbo nke, nyuma na Humble Jizzo ahita yikorera ubukwe maze we n’umugore bimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nyuma y’igihe, iri tsinda ryongeye guhura aho bagomba kuririmba mu gitaramo cya Iwacu na Muzika Festival i Rubavu tariki ya 1 Kanama 2026.

Ni ibyishimo bikomeye ku bakunzi b’aba bahanzi kongera kubabona bari kumwe, ari 'Batatu ku Rugamba’ nk’uko bakunda kubivuga. Byari ibyishimo bikomeye kandi kuri Nizzo ubwo yajyaga kubakira ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Nizzo yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kongera guhura nk’itsinda kandi ko abakunzi babo bazishima.

Ati 'Ikintu cya mbere bivuze ibyishimo hagati yacu n’abafana bacu. Bivuze ibindi bishyashya kubera ko abantu bari batumenyereye mu byo twari twarakoze bishaje. Icyo nababwira bitege ibintu bishya.'

Yakomeje avuga ko abakunzi ba Urban Boys batazicwa n’irungu kuko nyuma y’iki gitaramo cy’i Rubavu bafite ibindi bitaramo bazakora kandi bakazagenda babimenyesha abakunzi babo.

Ati 'Abakunzi bacu bo bitege ibyiza nk’uko natwe tubyifuza, tuzahahurire twishima, tuzavayo tariki ya 8 Kanama 2026 dufite ikindi gitaramo. Tuzagenda tubamenyesha aho tuzaba turi hose.'

Nizzo kandi yabwiye abakunzi ba Urban Boys ko bashonje bahishiwe kuko mbere y’uko Humble Jizzo asubira muri Amerika na Safi agasubira Canada, bashobora kuzabaha indirimbo.

Ati 'Abakunzi bacu bashonje bahishiwe. Turabyifuza turabishaka, birashoboka ko mbere y’uko basubirayo twabatamo indirimbo. Birashoboka bo bitege ibyiza gusa.'

Urban Boys indirimbo baheruka gusohora bayihuriyemo bose uko ari batatu nk’itsinda ni 'I Miss You’ yasohotse muri 2017 bakaba barayikoranye na Kitoko Bibarwa.

Urban Boys kongera guhura ni ibyishimo bikomeye kuri bo no kubakunzi bayo

Nizzo yavuze ko bashobora kuzabaha indirimbo nshya

Source : http://isimbi.rw/abakunzi-ba-urban-boys-bashonje-bahishiwe-iby-indirimbo-nshya-urukumbuzi-nizzo.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *