Impamvu Dauda na Siluane boherejwe mu bafana #rwanda #RwOT

Written by

in

Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman yavuze ko nta kindi kibazo gihari cyatumye abakinnyi be Seidu Yussif Dauda n’umunyezamu Ernani Siluane bajya mu bafana uretse uburwayi.

Abantu batunguwe no kubona aba bakinnyi bombi ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga 2026 batari mu bakinnyi bakinnye umukino wa Garde Républicaine w’itsinda A muri CECAFA Kagame Cup.

Abantu bahise babihuza n’uko bagize umukino mubi tariki ya 24 Nyakanga 2026 banyagirwa na Gor Mahia 5-0.

Nyuma y’umukino batsinzemo Garde Républicaine yo muri Djibouti 3-1 ejo hahize, umutoza Talib yavuze ko aba bakinnyi barwaye ari yo mpamvu batagaragaye.

Ati “Dauda ntabwo yakinnye kubera ko yababaye ku kagombambari. Ernani Siluane uyu munsi yagiye kunyura mu cyuma i Kanombe kuko afite ikibazo mu ivi.”

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026 ikina na Vipers FC mu mukino usoza itsinda C.

Seidu Yussif Dauda yababaye akagombambari

Ernani Siluane afite ikibazo mu ivi

Source : http://isimbi.rw/impamvu-dauda-na-siluane-boherejwe-mu-bafana.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *