Abakunzi b’umupira w’amaguru, baraye batunguwe n’imyitwarire y’abafana ba APR FC bari baje ari benshi gushyigikira ikipe yabo mu gihe hari abumvaga ko bashobora kuyivumburaho.
Nyuma y’uko APR FC itsinzwe na Gor Mahia 5-0 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup, hari abatekereje ko abakunzi bayo batazagaruka kuyishyigikira muri iri rushanwa.
Gusa ubwitabire bwabo ku mukino baraye batsinzemo Garde Républicaine kuri Kigali Pelé Stadium, bwatunguye benshi kuko bari baje ari benshi cyane, banze gutererana ikipe bihebeye, biyemeza kubana nayo mu bibi no mu byiza.
Nta byera ngo de! Nubwo baje ari benshi, bakaza gushyigikira ikipe bakunda, umutoza Talib Abderrahman yongeye kubatenguha yerekana ko APR FC iri ku rwego rumurenze.
Batsinze Garde Républicaine yo muri Djibouti 3-1, gusa byashobokaga ko ibi bitego byari kwiyongera amahirwe yo kuzamuka akaba menshi.
Gusa we wabonaga ibyo atekereza bitandukanye kuko imisimburize yagiye akora nko gukuramo abakinnyi bose bari kumufasha gushaka ibitego nka kapiteni Ouattara, Togui bari bagize umukino mwiza bagasimburwa na Rubuguza Jean Pierre na Iraguha Hadji ni ibintu bibusanye mu gihe ugushaka ibitego.
Wabonaga uko asimbuza ashaka kugarira cyane aho yazanyemo abarimo Ombolenga Fitina mu mwanya Byiringiro Gilbert na Ngabonziza Pacifique mu mwanya wa Mamadou Traore warimo ufasha mu gushaka ibitego dore ko yari yanagitsinze.
Iyi misimburize ntabwo yanyuze abakunzi bayo dore ko nta n’umusaruro yatanze.
Ikindi cyagaragaye ni uko abakinnyi ba APR FC bagaragaye mu isura nshya aho bose bari bayigoshesheje.
Source : http://isimbi.rw/abafana-ba-apr-fc-butunguranye-umutoza-talib-akomeza-kubivanga.html
Leave a Reply