Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n'imibereho y'abaturage mu Rwanda bwo mu 2025, bugaragaza ko umugore umwe muri batatu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49, yigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku mubiri kuva afite imyaka 15.
Abanyarwanda bahohoterwa mu buryo butandukanye burimo gukubita cyangwa gukomeretswa, guhatirwa imibonano mpuzabitsina, gukomeretswa mu marangamutima no kugenzurirwa imyitwarire, aho bajya cyangwa abantu bavugana na bo.
Ubushakashatsi ku bijyanye n'ihohotera ku ngo bwakorewe ku bagore 5267 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 n'abagabo 4919 bari muri icyo kigero.
Muri rusange, 33% by'abagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bavuze ko bigeze gukorerwa ihohoterwa rikorerwa umubiri kuva bagira imyaka 15, mu gihe abagabo bangana na 22% bavuze ko na bo bageze kurikorerwa.
Abagore 39% n'abagabo 23% bigeze kugira uwo bashakanye cyangwa uwo babana byihariwe, bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, irikorerwa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina, bikozwe n'uwo bashakanye cyangwa uwo babana uheruka. Ni mu gihe abagore 30% n'abagabo 17% barikorewe mu mezi 12 ashize.
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni icyorezo
Mu bagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49, 19% bavuze ko bigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buzima bwabo, mu gihe 8% bavuze ko barikorewe mu mezi 12 yabanjirije ubushakashatsi.
Mu bagabo, 5% bavuze ko barikorewe, naho 1% bavuga ko ryabaye mu mezi 12 yabanjirije ubushakashatsi.
Raporo yagaragaje kandi ko ihohoterwa rishingiye ku marangamutima rikomeje kugaragara mu bantu bigeze kugira uwo bashakanye cyangwa uwo babanaga nk'umukunzi.
Muri abo, 32% by'abagore bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku marangamutima n'abo bashakanye cyangwa abo baheruka kubana, mu gihe ku bagabo ari 18%.
Mu bantu bose bigeze kugira abo bashakanye cyangwa abo babanaga nk'abakunzi, 54% by'abagore na 45% by'abagabo bavuze ko bahuye nibura n'imwe mu myitwarire yo kugenzurwa n'uwo bari kumwe cyangwa uwo baheruka kubana na we mu buryo bwihariye.
Imyaka yiyongerana n'ihohoterwa
Ubushakashatsi bugaragaza ko uko imyaka yiyongera ari na ko ibyago byo gukorerwa ihohoterwa hagati y'abashakanye cyangwa abakundana byiyongera.
Mu bagore bafite abo bashakanye cyangwa abo babanaga nk'abakunzi bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19, abagera kuri 14,7% bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, ku mubiri cyangwa mu mibonano mpuzabitsina rikozwe n'abo bari kumwe cyangwa bashakanye.
Iki gipimo cyageze kuri 27,5% mu bagore bafite hagati y'imyaka 20 na 24, ndetse kigera kuri 40,8% mu bafite hagati y'imyaka 25 na 29.
Mu bagore bafite imyaka iri hagati ya 30 na 39, abagera kuri 47,1% bavuze ko bigeze gukorerwa ihohoterwa rikorerwa hagati y'abakundana cyangwa abashakanye. Igipimo cyo hejuru kurushaho cyagaragaye mu bafite imyaka iri hagati ya 40 na 49, aho cyageze kuri 48,1%.
Ibi bivuze ko hafi umugore umwe muri babiri bafite uwo bashakanye cyangwa uwo babana nk'umukunzi, bari hagati y'imyaka 40 na 49, yigeze guhura n'ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, ku mubiri cyangwa ku gitsina rikozwe n'uwo bari kumwe cyangwa uwo baheruka kubana.
Imibare isa n'iyi yanagaragaye no mu bagabo. Mu bagabo bafite abo bashakanye cyangwa abo babana nk'abakunzi bafite hagati y'imyaka 15 na 19, 9,2% bavuze ko bigeze gukorerwa ihohoterwa rikorerwa n'abo babanye.
Iki gipimo cyarazamutse kigera kuri 16,1% mu bafite imyaka 20 na 24, kigera kuri 20,2% mu bafite imyaka 25 na 29.
Mu bagabo bafite imyaka iri hagati ya 30 na 39, abagera kuri 27,5% bavuze ko bigeze gukorerwa ihohoterwa rikorerwa hagati y'abashakanye cyangwa abakundana, mu gihe mu bafite imyaka 40 na 49 imibare yageze kuri 29,5%.
Intara y'Amajyepfo n'iy'Uburasirazuba ku gipimo cyo hejuru
Igipimo cy'ihohoterwa rikorerwa umuntu n'uwo bashakanye cyangwa bafitanye umubano wa hafi na cyo cyagiye gitandukana bitewe n'intara z'u Rwanda.
Umujyi wa Kigali ni wo wagize igipimo cyo hasi, aho 33% by'abigeze kugira abagabo cyangwa abo bafitanye umubano wa hafi bavuze ko bakorewe ihohoterwa n'abo bashakanye cyangwa abo bafitanye umubano. Igipimo cyo hejuru cyagaragaye mu Ntara y'Amajyepfo n'iy'Iburasirazuba, aho buri imwe yagize 43%.
Mu zindi ntara, Intara y'Iburengerazuba yagize 37%, mu gihe Intara y'Amajyaruguru yagize 35% by'abagore bavuze ko bakorewe ihohoterwa n'abo bafitanye umubano wa hafi.
Mu bagabo bigeze kugira umugore cyangwa uwo bafitanye umubano wa hafi, na bo igipimo cy'ihohoterwa cyagiye gitandukana bitewe n'aho batuye. Umujyi wa Kigali ni wo wagize igipimo cyo hejuru cya 28%.
Intara y'Amajyepfo yakurikiyeho n'igipimo cya 27%, mu gihe Intara y'Amajyaruguru n'iy'Iburasirazuba buri imwe yagize 20%.
Ba 'Kanyota' bazahaje abo bashakanye
Raporo yanasesenguye isano iri hagati yo kunywa inzoga kw'abashakanye cyangwa abafitanye umubano wa hafi n'ihohoterwa rikorerwa mu mibanire yabo.
Mu bagore bafite abagabo cyangwa abo bafitanye umubano batanywa inzoga, 19% bavuze ko bakorewe ihohoterwa. Icyakora, iki gipimo cyazamutse cyane mu bagore bafite abagabo cyangwa abo bafitanye umubano basinda kenshi, kigera kuri 93%.
Ikibazo nk'iki cyanagaragaye mu bagabo.
Mu bagabo bafite abagore cyangwa abo bafitanye umubano wihariye batanywa inzoga, 19% bavuze ko bahohorewe. Iki gipimo cyazamutse kigera kuri 29% mu bafite abo bashakanye banywa ariko ntibasinde, kigera kuri 57% mu bafite abo bashakanye basinda rimwe na rimwe, naho kigera kuri 88% mu bagabo bafite abo bashakanye cyangwa abo bafitanye umubano basinda kenshi cyane.
Raporo kandi yagaragaje uko ihohoterwa rikorerwa abagore bashatse cyangwa bafite abo bafitanye umubano wihariye ryagiye rihinduka mu myaka ishize. Umubare w'abagore bafite hagati y'imyaka 15 na 49 bigeze gushaka bavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, irikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina n'abo bashakanye wazamutse uva kuri 40% mu mwaka wa 2014/2015, ugera kuri 46% mu 2019/2020, ndetse ugera kuri 48% mu 2025.
Mu bagore bakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina n'umugabo bashakanye cyangwa umuntu bafitanye umubano wihariye ubu cyangwa uwa vuba aha, 41% bavuze ko bakomeretse mu mezi 12 yari ashize
Gukomereka, kugira ibisebe, ibikomere byoroheje n'ububabare bw'umubiri ni byo byagaragaye cyane, byibasiye 37% by'abagore bakorewe ihohoterwa. Abagera kuri 18% bavuze ko bakomerekejwe amaso, bagira intambwe cyangwa ingingo zihinduka, ingingo z'umubiri zikavamo cyangwa bagashya.
Abagera ku 10% bagize ibikomere bikomeye, birimo ibisebe binini, kuvunika amagufwa, gukuka cyangwa guhongoka kw'amenyo cyangwa ubundi buryo bw'ibikomere bikomeye by'umubiri.
Igipimo cy'abakomereka cyarushijeho kuba hejuru mu bagore bari barakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina n'abo bafitanye umubano wa hafi mu mezi 12 yabanjirije ubushakashatsi. Muri aba bagore bari baherutse gukorerwa ihohoterwa, 43% barakomerekejwe.
Mu bagabo bakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina n'abagore bashakanye cyangwa abantu bafitanye umubano wihariye ubu cyangwa uwa vuba aha, 35% bavuze ko bakomeretse.
Abagera kuri 31% bagize ibikomere, ibisebe cyangwa ububabare bw'umubiri, mu gihe 14% bakomerekejwe amaso, bagira intambwe cyangwa ingingo zihinduka, ingingo zivamo cyangwa barashya.
7% by'abagabo bakorewe ihohoterwa bavuze ko bagize ibikomere bikomeye, birimo ibisebe by'umufunzo, kuvunika amagufwa, kumeneka amenyo cyangwa ubundi buryo bw'ibikomere bikomeye.
Mu bagabo bari barakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina n'abo bafitanye umubano wa hafi mu mezi 12 yabanjirije ubushakashatsi, 41% barakomeretse.
Barahohoterwa bakanuma
Kimwe mu byagaragaye biteye impungenge cyane ni umubare munini w'abakorerwa ihohoterwa bagaceceka.
Mu bagore bafite hagati y'imyaka 15 na 49 bari barakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina, 32% ntibigeze bashaka ubufasha cyangwa ngo bagire uwo babwira ibyababayeho.
Uburyo bwo gushaka ubufasha bwagiye butandukana bitewe n'ubwoko bw'ihohoterwa umuntu yakorewe. Mu bagore bari barakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri n'irishingiye ku gitsina, 56% bashatse ubufasha, ugereranyije na 38% by'abakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri gusa.
Mu bagore bari barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina gusa, 26% bonyine ni bo bashatse ubufasha.
Ibintu biteye impungenge kurushaho mu bagabo bakorewe ihohoterwa. Abagabo 46% bari barakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina ntibigeze bashaka ubufasha cyangwa ngo bagire uwo babwira ibyababayeho.
Icyakora, umubare munini w'abaceceka ugaragaza ko benshi mu bakorerwa ihohoterwa bashobora kudashaka ubufasha kubera ubwoba, isoni, akato, kuba batunzwe n'ababahohotera, impungenge zo gutandukana k'umuryango cyangwa imyumvire y'uko ihohoterwa ribera mu mubano rigomba kuguma ari ibanga.

Leave a Reply