Iteganyagihe ryo kuva ku wa 21 kugeza ku wa 31 Nyakanga 2026, rigaragaza ko ubushyuhe bwo ku manywa buzaba buri hagati ya dogere celcius 20 na 31, mu gihe ubwa nijoro buzaba buri hagati ya dogere celcius 10 na 17.
Meteo Rwanda igaragaza ko ubu bushyuhe buri ku kigero cy'impuzandengo y'ubusanzwe buboneka mu gice cya gatatu cy'ukwezi kwa Nyakanga.
Ubushyuhe bwinshi bwo ku manywa, buri hagati ya dogere celcius 28 na 31, buteganyijwe mu Karere ka Bugesera, mu bice byinshi by'Umujyi wa Kigali no mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe, Ngoma na Rwamagana.
Ubu bushyuhe kandi buzagaragara mu bice by'Amayaga no mu Kibaya cya Bugarama.
Ahazaba hakonje kurusha ahandi ku manywa ni mu bice byinshi by'Akarere ka Nyabihu, mu majyaruguru no mu burengerazuba bw'Uturere twa Musanze na Ngororero, mu gice gito cy'uburengerazuba bwa Burera no mu burasirazuba bw'Uturere twa Rubavu na Rutsiro.
Muri ibyo bice, ubushyuhe bwo hejuru buteganyijwe buri hagati ya dogere celcius 20 na 22.
Mu masaha ya nijoro, ubushyuhe buke buri hagati ya dogere Selisiyusi 10 na 12 buteganyijwe ahenshi muri Nyabihu, mu majyaruguru no mu burengerazuba bwa Musanze na Ngororero, mu majyaruguru ya Gakenke na Rulindo no mu burengerazuba bwa Gicumbi, Nyamagabe na Nyaruguru.
Hazakonja kandi mu gice gito cy'amajyepfo ya Karongi no mu burasirazuba bwa Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro na Rubavu.
Ubushyuhe bwinshi bwa nijoro, buri hagati ya dogere celcius 14 na 17, buteganyijwe muri Nyagatare na Gatsibo, mu bice byinshi bya Kigali, Kayonza na Kirehe, mu majyepfo ya Bugesera, mu bice byo hagati n'amajyepfo bya Rwamagana no mu Kibaya cya Bugarama.
Muri iyo minsi kandi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 20, iri munsi gato y'impuzandengo y'isanzwe igwa, hamwe n'umuyaga ufite umuvuduko uri hagati ya metero eshatu na 12 ku isegonda.

Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushyuhe-bushobora-kugera-kuri-31oc-mu-mpera-za-nyakanga
Leave a Reply