Ibi babitangaje ku wa 18 Nyakanga 2026, ubwo kuri Stade y'Akarere ka Nyagatare, hakomerezaga ibi bitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival 2026'.
Ibi bitaramo biri kuba ku nshuro ya karindwi, aho byatumiwemo abahanzi batwaye 'Primus Guma Guma Super Star', biri kuzenguruka mu mijyi irindwi y'u Rwanda kuva ku wa 20 Kamena 2026 kugeza ku wa 1 Kanama 2026.
Umujyi wa Nyagatare wakiriye igitaramo cya Gatanu uyu mwaka, nyuma y'ibyabereye mu Turere twa Huye, Ngoma, Muhanga, Karongi twakiriye ibi bitaramo biheruka.
Bamwe mu bacuruzi bo mu Karere ka Nyagatare by'umwihariko abafite ibikorwa by'ubucuruzi ahegereye Stade ya Nyagatare, baganiriye na IGIHE, bavuze ko bungutse byinshi kubera igitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, gitegurwa na East African Promoters (EAP) gitumirwamo abahanzi benshi bakomeye mu Rwanda.
Dushimirimana Angelique ucuruza ibinyobwa hafi ya Stade y'Akarere ka Nyagatare yavuze ko amafaranga asanzwe yinjiza yikubye inshuro 10 kubera ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.
Ati 'Ubundi mu buzima busanzwe kuva mu gitondo kugeza mu ma saa munani mba ninjije ibihumbi 5000 Frw gusa ubungubu kuva mu gitondo kugeza aya masaha nshobora kuba maze kwinjiza amafaranga ari hagati ya 40000 Frw na 50000 Frw.'
Manirafasha Jean Marie Vianney yavuze ko yari amaze igihe atunguka cyane kubera ko nk'ikarito y'ikinyobwa cya 'Energy' yajyaga ayimarana iminsi ibiri itarashira gusa kuri uyu munsi habareye ibitaramo bya MTN Iwacu na Muzika Festival, yaranguye amapaki arenga atatu ndetse n'ibindi bicuruzwa.
Ibi abihurizaho na John Ndayisaba ukorera muri Hoteli ya Demi Sheraton iherereye mu Murenge wa Nyagatare wavuze ko abantu basanzwe bakira mu macumbi yabo ndetse na restaurant biyongereye ku kigero cyo hejuru kubera ibi bitaramo.
Ati 'Ibi bitaramo bitugirira akamaro gakomeye cyane kubera ko nko ku ruhande rwacu ibyumba byari byashize kubera abantu bitabiriye ibi bitaramo baturutse mu bice bitandukanye ndetse n'abakoresha restaurant biyongereye cyane kubera ko bavuye kuri 50 dusanzwe twakira bagera kuri 200.'
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko ibitaramo bya 'MTN Iwacu Muzika Festival' bigira akamaro gakomeye karenze kubinjiriza agatubutse gusa kuko bibafasha gusoza icyumweru neza.
Ati 'Ibitaramo nk'ibi byongera umunezero n'ibyishimo ku baturage bacu ndetse bikanabafasha gusoza icyumweru neza ibituma basubira mu kazi bameze neza babonye umwanya wo kuruhuka'
Yakomeje avuga ko ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bifasha kuzamura impano z'abahanzi bakiri bato bo mu Karere ka Nyagatare kuririmbira imbere y'abantu benshi ndetse no kubinjiriza agatubutse.

Leave a Reply