Ibitego bibiri byatsinzwe na Antonio Atisso Kodjo na Nkundimana Fabio byafashije Rayon Sports gutsinda Gor Mahia mu mukino wa gicuti.
Ni umukino wabaye mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Igikundiro (Rayon Day 2026) wabaye uyu munsi ku wa Gatandatu aho yerekanye abakinnyi n’abatoza izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2026-27.
Nyuma yo kwerekana abakinnyi nibwo uyu mukino wa gicuuti mpuzamahanga wabaye muri Kigali Pelé Stadium.
Mu bakinnyi Rayon Sports yabanjemo bari biganjemo abashya nk’umunyezamu Dande Junior, Muderi Akbar, Ibrahim Djingarey, Issa Djiguiba, Antonio Atisso Kodjo na Boris Gbenou, Nizeyimana Moubarak, Charles Tchouplaou na Matumona Wakonda Kanda Abel.
Nshimiyimana Emmanuel Kabange na Ishimwe Elie Ganijuru nibo bakinnyi basanzwe mu ikipe babanjemo.
Rayon Sports ikaba yatangiye ishaka igitego ndetse ishyira igitutu kuri Gor Mahia, gusa umunyezamu wayo abyitwaramo neza.
Gor Mahia nayo yakinaga ariko ikinira mu kibuga cyayo cyane ariko ubona ko irimo kwiga imikinire ya Rayon Sports.
Mu minota 15 ya nyuma y’igice cya mbere, Gor Mahia yashyize igitutu kuri Rayon Sports ndetse ibona n’amahirwe akomeye ariko umunyezamu Dande Junior awukuramo.
Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere Rayon Sports yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Antonio Atisso Kodjo ku mupira yari ahawe na Nizeyimana Moubarak.
Muri iki gice cya mbere, Rayon Sports yakoze impinduka aho Boris Gbenou yavuye mu kibuga yagize imvune asimburwa na Iradukunda Elie Tatu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.
Rayon Sports kandi yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Dande Junior, Nizeyimana Moubarak na Matumona Wakonda Kanda Abel baha umwanya Drissa Kouyate, Ndikumana Asman na Nshuti Didier.
Yakomeje kugenda ikora izindi mpinduka nka Antonio Atisso Kodjo, Ibrahim Djingarey na Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Issa Djiguiba, Elie Tatu, Ndikumana Asman, Muderi Akbar bavuyemo.
Hajyamo Tony Kitoga, Ndayishimiye Didier, Muhoza Daniel, Nisingizwe Christian, Tambwe Gloire Ngongo, Nkundimana Fabio na Kameni Herman.
Gor Mahia yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ndetse ibona amahirwe ariko biranga ni nako na Rayon Sports yashatse icya kabiri ikibona mu minota y’inyongera gitsinzwe na Nkundimana Fabio ku mupira yahawe na Kameni Herman. umukino warangiye ari 2-0.
Nubwo bigoye guca urubanza ku mukino wa mbere ariko mu bakinnyi bashya ba Rayon Sports abigaragaje bishimiwe n’abafana barimo; Nizeyimana Moubarak, Antonio Atisso Kodjo, Ibrahim Djingarey, Muderi Akbar, Iradukunda Elie Tatu, Muhoza Daniel na Dande Junior.
Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yatsinze-gor-mahia-abakinnyi-bamwe-barigaragaza.html
Leave a Reply