Bijoux wo muri Bamenya yahishuye amagambo yongoreye umukunzi we ubwo yamwambikaga impeta(VIDEO) #rwanda #RwOT

Written by

in

Tariki ya 28 Kanama 2020, ni bwo Abijuru Benjamin yambitse impeta Munezero Aline[Bijoux] amusaba ko yazamubera umugore, undi na we ahita abyemera, gusa yatunguwe n’uko yari yamuzaniye impeta itamukwira.

Ubwo uyu muhango wabaga, Bijoux yaje kugaragara asa n’aho arimo yongorera umukunzi we, aganira na ISIMBI, yavuze ko yarimo amubaza uburyo yamwambitse impeta itamukwira.

Yagize ati“yari yanzaniye impeta itankwira, naramubwiye nti imyaka tumaranye ntabwo uzi intoki zanjye, arambwira ngo byancanze nyine, sinzi uwo yajyanye bayimupimaho ariko nyine ntabwo yankwiraga.”

Bijoux avuga ko Benjamin ari umusore ufite imico myiza ndetse unitonda akaba ari na kimwe mu byo yamukundiye.

Ngo yari yamuzaniye impeta itamukwira

Reba ikiganiro na Bijoux

source http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/bijoux-wo-muri-bamenya-yahishuye-amagambo-yongoreye-umukunzi-we-ubwo-yamwambikaga-impeta-video

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *