Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yafunguye ku mugaragaro Imurikagurisha mpuzamahanga rya 26 ry'ibigo by'ubucuruzi bito n'ibiciriritse byo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), ribera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali.
Iri murikagurisha ryitabiriwe n'abikorera bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, rikaba rigamije guha ibigo bito n'ibiciriritse urubuga rwo kumurika ibicuruzwa na serivisi byabo, gushaka amasoko mashya no kwagura imikoranire mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: 'Advancing Regional Value Chain in Leather and Horticulture', bisobanuye guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'ibikomoka ku ruhu n'ibikomoka ku buhinzi bw'imboga, imbuto n'indabo.
Guhitamo ibi byiciro byombi bifite impamvu zishingiye ku mahirwe y'ubukungu ari mu karere.
Ku bijyanye n'inganda zitunganya uruhu, imibare yatangajwe n'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba igaragaza ko mu mwaka wa 2017, isoko ry'akarere ryari rikeneye inkweto zigera kuri miliyoni 130, ariko mu 2024 rikaba ryarageze hafi kuri miliyoni 290. Nubwo iri soko rikomeje kwaguka, umusaruro w'inkweto ukorerwa mu karere wari ukiri hafi kuri miliyoni 17 gusa mu mwaka wa 2024.
EAC ivuga ko mu mwaka wa 2030, isoko ry'inkweto rishobora kuzaba rikeneye inkweto zigera kuri miliyoni 385. Ibi bigaragaza amahirwe akomeye ku bashoramari n'ibigo bito n'ibiciriritse bashobora gushora imari mu gutunganya impu, gukora inkweto, imikandara, amasakoshi n'ibindi bikoresho bikomoka ku ruhu.
Ku rundi ruhande, urwego rw'ubuhinzi na rwo rufite uruhare rukomeye mu bukungu bw'akarere. EAC igaragaza ko ubuhinzi bugira uruhare rurenga 25% by'umusaruro mbumbe w'ubukungu bw'akarere (GDP).
Iri murikagurisha ntirigamije gusa kwerekana ibicuruzwa, ahubwo ni n'umwanya wo guhuza ba rwiyemezamirimo, abashoramari, inzego za Leta, abashakashatsi n'abafatanyabikorwa mu iterambere.
Binyuze muri iri huriro, ibigo bito n'ibiciriritse bishobora kubona abafatanyabikorwa bashya, kumenya amahirwe ari ku masoko yo mu bindi bihugu, kungurana ubumenyi no gushaka uburyo bwo kwagura ibikorwa byabyo.
Ni ingenzi kandi mu guteza imbere ibikorerwa mu karere, kugabanya kwishingikiriza ku bicuruzwa bitumizwa hanze no kongera ubushobozi bw'ibihugu bya EAC bwo gucuruzanya.
Kwakira iri murikagurisha ni amahirwe ku Rwanda yo gukomeza kwigaragaza nk'igihugu gishyigikira ubucuruzi, ishoramari n'ubufatanye mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.
Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba ugizwe n'ibihugu umunani ari byo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y'Epfo na Somalia.
Leave a Reply