Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma ndetse n'abayobozi bakomeye mu nzego z'ubucuruzi n'ishoramari mu muhango wo kwakirwa na Nyiricyubahiro Umwami Charles III w'u Bwongereza, nyuma y'uko hasojwe inama yahuje abayobozi ba Commonwealth n'abashoramari bakomeye ku rwego mpuzamahanga.
Uyu muhango wabaye mu gihe abayobozi batandukanye bari bateraniye muri Antigua na Barbuda, ahabereye ibikorwa bijyanye n'inama ya 28 y'Abakuru b'ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM 2026).
Amakuru yatangajwe n'ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, mu gitondo cyo ku wa 3 Ugushyingo 2026, yemeje ko Perezida Kagame yari mu bitabiriye ibi birori.
Mbere y'uyu muhango wo kwakirwa na King Charles III, abayobozi ba za Guverinoma n'abahagarariye ibigo bikomeye by'ubucuruzi bari bitabiriye inama yari igamije kurebera hamwe amahirwe mashya y'ishoramari mu bihugu bigize Commonwealth.
Iyi nama yahaye umwanya abayobozi n'abashoramari wo kungurana ibitekerezo ku buryo ibihugu byarushaho gufatanya mu guteza imbere ubucuruzi, gukurura ishoramari rirambye no gushyiraho uburyo bworohereza ibigo by'abikorera gushora imari mu nzego zitandukanye.
Mu byaganiriweho harimo guteza imbere ibikorwa remezo, ingufu, ikoranabuhanga, ubukungu burengera ibidukikije, ubucuruzi bwambukiranya imipaka no kongera amahirwe ku bigo bito n'ibiciriritse.
Ubufatanye hagati ya za Guverinoma n'abikorera bwagarutsweho nk'imwe mu nzira zishobora gufasha ibihugu bya Commonwealth kwihutisha iterambere ry'ubukungu no guhanga imirimo mishya.
Source : https://flash.rw/2026/11/03/perezida-kagame-yitabiriye-umuhango-wo-kwakirwa-numwami-charles-iii/
Leave a Reply