Umunyezamu wa Rayon Sports ukomoka muri Cameroun, Dande Junior yavuze ko yamaze kwitabaza RIB kubera ibimaze iminsi bimuvugwaho, bamuharabika.
Uyu munyezamu yavuze ko abantu bagiye bamuvugaho ibintu bitari byo, bangiza izina rye mu masaha ari imbere bari butangire kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).
Muri ubu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati “Ku bantu bose mu minsi yashize bashyize hanze amakuru y’ibanga atari yo, bakoresha isura yanjye mu bintu ntazi, mwese mwamaze kumenyekana kugeza ku muntu wa nyuma kandi mwese muzitaba RIB mu masaha ari imbere.”
Yashimangiye kandi ko kuba muri iki gihugu azi uburenganzira bwe. Ati “Kuba muri iki gihugu, nzi uburenganzira wanjye.”
Mu minsi yashize nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru agaruka ku bakinnyi bamwe bakina muri Shampiyona y’u Rwanda barimo na Dande Junior aho baba bavuga ko gusubira inyuma kwabo mu kibuga biterwa n’ibindi byi hanze y’ikibuga baha umwanya birimo n’abakobwa baryamana nabo.
Source : http://isimbi.rw/dande-junior-wa-rayon-sports-yitabaje-rib.html
Leave a Reply