Byiringiro Lague ibyo aregwa bimuhamye yahanishwa iki? #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukinnyi w’umupira w’amaguru, Byiringiro Lague afunzwe akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa, icyaha yakoze tariki ya 8 Ugushyingo 2026 i Runda muri Kamonyi.

Amakuru avuga ko yasangiye n’umwe mu bakobwa i Runda mu Karere ka Kamonyi, yaje kwifuza kuryamana na we ariko uyu mukobwa arabyanga ari n’aho haje ngo kuva gushyamirana maze Lague aramukubita undi yitabaza inzego z’umutekano.

CIP Kamanzi Hassan, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru akaba yemeje aya makuru ko Lague afunzwe akurikiranyweho igikorwa cy’urugomo cyo gukubita no gukomeretsa, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Runda.

Icyaha kimuhamye yahanishwa iki?

Mu gihe Byiringiro Lague yahamwa n’iki cyaha, yahanishwa Ingingo ya 121 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ihinduwe ku buryo bukurikira:

(1) ” Umuntu, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100,000 FRW ariko itarenze 300,000 FRW.

Mu gihe ibyo Byiringiro Lague yakoze nta ngaruka byagize kuri uyu yakubise, ni iyo ngingo ya mbere yakwifashishwa.

Dusimbukiye ku gaka ga gatatu n’aka kane k’iyi ngingo, (3) Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye uwakorewe icyaha indwara cyangwa kudashobora kugira icyo yikorera ku buryo budahoraho, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu itari munsi ya 500,000 FRW ariko itarenze 1,000,000 FRW.

(4) Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye uwakorewe icyaha indwara idakira, ubumuga buhoraho butuma ntacyo yikorera, kubuza burundu urugingo rw’umubiri gukora no gutakaza igice cy’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu itari munsi ya 1,000,000 FRW ariko itarenze 2,000,000 FRW.

Ibi byo byakwifashishwa mu gihe raporo ya muganga yagaragaza ko gukubitwa na Lague hari uburwayi byamuteye.

Birashoboka ko Byiringiro Lague yarekurwa?

Igisobuzo ni yego! Nk’uko umwe mu banyamategeko yabwiye ISIMBI, ubwoko bw’icyaha akurikiranyweho, buri mu bwoko bw’ibyaha umuntu ashobora kumvikana n’uwo yagikoreye.

Ibi bishobora gukorwa bikiri mu Bushinjacyaha cyangwase n’iyo ikirego cyaba cyaramaze kugera mu Rukiko nabwo bakumvikana maze Ubushinjacyaha bukagaragariza umucamanza ko habayeyo kumvikana hagati y’impande zombi bizwi nka “Bargaining”, icyo gihe Byiringiro Lague yahabwa igihano gisubitswe.

Byiringiro Lague yafunzwe akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa

Source : http://isimbi.rw/byiringiro-lague-ibyo-aregwa-bimuhamye-yahanishwa-iki.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *