Umugabo wa Nyambo Jesca, Uwiragiye Richard yatanze gasopo ku bantu birirwa bavuga umugore we bamusebya ko azicuza, ko yagiye akurikiye ibintu, abasaba kumukura mu matiku yabo.
Nyuma y’uko Nyambo asezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwiragiye Richard, ku mbuga nkoranyambaga hazamutse inkuru nyinshi izivuga ko adakunda umugabo we ko akurikiranye amafaranga, ko azicuza, ko ahemukiye Titi Brown n’ibindi.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, umugabo wa Nyambo yashyizeho video y’impeta ya Zahabu yambitse umugore humvikanamo amagambo y’indirimbo ya Rihanna yitwa ‘Shine like a diamond’ (bishatse kuvuga ngo gushashagurana nka zahabu).
Yaherekejwe n’amagambo ya gasopo ku mugore we avuga ko abantu bakwiye ku mukura mu matiku yabo.
Ati “Ese umugore wanjye mwamukuye muri utwo dutiku twanyu?”
Yakomeje avuga ko hari abamuteze iminsi ko azicuza, yibaza icyabaye arangije abibutsa ko aho inzozi zabo zirarangirira ari ho ize zitangirira.
Ati “Nabonye harimo abavuga ngo umugore wanjye azicuza, azicuza iki? Ni iki cyabaye cya dange kidasanzwe? Ko aho inzozi zanyu zirangirira ari ho ize zitangirira, ntimugashake kumugereranya n’utuntu duto cyane tw’amafuti.”
Richard yarahiye ko umugore we atazigera yicuza ibyo ari ibyifuzo by’abatamwifuriza ibyiza.
Ati “Ndashaka kubabwiza ukuri ko Nyambo adateze kuzicuza, ibyo byo mubyibagirwe.
Umugore wanjye ntimugashake kumugenera ibimukwiriye nk’aho muri Imana ye. Imana yamugeneye ibiruta ibyo mwe mumwifuriza.”
Yanakebuye abakobwa birirwa bagerageza gusebya Nyambo ko umunsi babonye umusore ubakunda akabambika impeta nk’iyo Nyambo yambara ari bwo bazagerageza kwishyira mu rwego nk’urwo arimo.
Ati “Reka ndabure n’aba bakobwa birirwa bagerageza gusebya Nyambo.
Umunsi wagize amahirwe ugahura n’umutipe ugukunda akakwambika impeta nk’iyo Nyambo yambara, uzabone kugerageza kwishyira mu rwego arimo, n’aho ubundi muba muri kwicyina.”
Uwiragiye Richard yanavuze ko abavuga ko akunda ibintu bo babibuze, ngo nabo ntibabyanga.
Ati “Ngo akunda ibintu? Wowe se urabyanga? cyangwa ni uko uba wabibuze ugahitamo kwataka ababifite? Ngo nta mahoro abifitemo, ibyo babyita kwiha akanyamuneza.”
“Abadutega iminsi mukomeze muyidutege kuko ari cyo mushoboye ariko mu gihe itaraza mwubahe izina ry’umugore wanjye.”
Yasoje abasaba gukina n’abo bari ku rwego rumwe kuko Nyambo we yabasize ari ku rundi rwego.
Muri Nyakanga 2026 nibwo Nyambo Jesca yambitswe impeta na Uwiragiye Richard uba muri Australia, tariki ya 30 Nyakanga 2026 basezeraba imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge.
Source : http://isimbi.rw/umugore-wanjye-mumukure-muri-ayo-matiku-umugabo-wa-nyambo-yatanze-gasopo.html
Leave a Reply