U Rwanda na Kenya byasinye amasezerano 11 agamije kwagura ubufatanye mu nzego zitandukanye – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aya masezerano yasinyiwe mu nama ya 10 ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n'ibihugu byombi ishinzwe ubutwererane, yabereye i Nairobi ku wa 5–6 Ukwakira 2026.

Inama yasuzumye ibimaze kugerwaho kuva iyayibanjirije yabereye i Kigali muri Mata 2023, inagaragaza ibindi bikorwa bigomba gushyirwamo imbaraga.

Intumwa z'u Rwanda zari ziyobowe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Dr. Usta Kaitesi. Yari kumwe na Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Emmanuel Ugirashebuja; Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka; n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Fidelis Mironko, hamwe n'abandi bayobozi.

Ku ruhande rwa Kenya, intumwa zari ziyobowe na Dr. Musalia Mudavadi, uyobora ibikorwa bya Guverinoma akaba na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Abanya-Kenya baba mu mahanga.

Amasezerano 11 yasinywe

Mu rwego rw'ubutabera, ibihugu byombi byasinye amasezerano yo gufashanya mu by'amategeko ku bibazo by'inshinjabyaha n'ayo guhererekanya abantu bakatiwe n'inkiko.

Hasinywe kandi amasezerano y'imikoranire hagati y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, na Polisi ya Kenya, ndetse n'ayerekeye ubufatanye mu by'abinjira n'abasohoka.

Mu mubano w'ibihugu byombi, hasinywe amasezerano yo kugirana inama ku bibazo bya politiki n'ayo gukurikirana ibibazo by'abaturage baba mu mahanga.

Andi masezerano yashyizweho umukono ni ayerekeye imiturire n'iterambere ry'imijyi; Gucunga umutungo kamere w'amazi no kuhira; Ubufatanye mu miyoborere y'inzego z'ibanze; Umuco n'umurage; no Kubungabunga ibidukikije.

Aya masezerano yiyongera ku mikoranire isanzwe hagati y'u Rwanda na Kenya mu nzego zirimo dipolomasi, umutekano n'ingabo, uburezi, ubucuruzi, ishoramari, ubwikorezi no kugeza ibicuruzwa aho bijya.

Muri iyi nama impande zombi zagaragaje ko hari intambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa amasezerano yo mu nama ya cyenda iheruka kubera i Kigali, zisaba inzego zibishinzwe kwihutisha ibyo zitararangiza no kurangiza amasezerano akiri mu biganiro.

Gahunda ivuguruye igaragaza ibikorwa byemeranyijweho izakomeza gukoreshwa mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Ubufatanye mu byerekeye ibikomoka peteroli bwageze ku ntambwe nshya

Mu byagaragajwe ko bimaze kugerwaho harimo kwakira ubwato bwa mbere butwaye ibikomoka kuri peteroli bw'u Rwanda ingana na toni 40.000 ku Cyambu cya Mombasa.

Dr. Kaitesi yashimiye Kenya ku bufatanye n'imikoranire byatumye uwo muzigo uhagera, avuga ko ari intambwe ikomeye mu gushimangira uburyo u Rwanda rubona ibikomoka kuri peteroli no kwagura umubano mu by'ubukungu.

Ibi byakurikiye amasezerano yasinywe ku wa 29 Kamena 2026, arimo ayerekeye gutumiza ibikomoka kuri peteroli byatunganyijwe binyuze mu Muhora wa Ruguru, amasezerano y'impande eshatu n'ayerekeye kubitwara no kubibika.

U Rwanda rwagaragaje ko ruzakomeza gukorana na Kenya muri gahunda yo kugura peteroli ku bwinshi, kugira ngo uwo muhora utange uburyo bwizewe kandi bunoze bwo kubona ibikomoka kuri peteroli.

Ibihugu byombi byanagaragaje intambwe yo gutangiza iyubakwa ry'uruganda rutunganya peteroli rwa Afurika y'Iburasirazuba i Lamu.

Dr. Kaitesi yavuze ko u Rwanda rushyigikiye uwo mushinga, ufite ubushobozi bwo guteza imbere uburyo Kenya n'akarere k'Afurika y'Iburasirazuba bibona ibikomoka kuri peteroli.

Amasezerano yasinywe ari mu nzego nyinshi zigize ubuzima bw’ibihugu

Ubucuruzi, ishoramari n'ingendo byakomeje gutera imbere

Dr. Kaitesi yagaragaje ko Kenya ikomeje kuba umwe mu bafatanyabikorwa b'ingenzi b'u Rwanda mu bukungu kuko mu 2025, rwatumije muri Kenya ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 398 z'Amadolari ya Amerika, mu gihe ibyo rwoherejeyo byari bifite agaciro ka miliyoni 5,3$.

Yavuze ko ibigo byo muri Kenya byashoye imari mu Rwanda, cyane cyane muri serivisi, birimo Kenya Commercial Bank na Equity Bank ndetse ibigo byo mu Rwanda na byo bikomeje gushaka no kwagura amahirwe ku isoko rya Kenya.

Ati 'Ubucuruzi na bwo ni inkingi y'ingenzi y'umubano wacu mu bukungu. Ubucuruzi hagati y'ibihugu byacu bukomeje kungukira ku kuba byegeranye, imikoranire ikomeye hagati y'abacuruzi babyo n'ubushake dusangiye bwo guteza imbere ukwihuza kw'ubukungu bw'akarere binyuze mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.'

'Mu 2025, u Rwanda rwatumije muri Kenya ibicuruzwa bifite agaciro karenga miliyoni 398 z'Amadolari ya Amerika, mu gihe ibyo rwoherejeyo byari bifite agaciro ka miliyoni 5,3 z'Amadolari. Iyi mibare igaragaza umubano ukomeye kandi ukomeje kwaguka mu bucuruzi hagati y'ibihugu byacu byombi, ndetse n'amahirwe menshi yo kurushaho kubwagura.'

Ibihugu byombi byiyemeje korohereza urujya n'uruza rw'ibicuruzwa na serivisi, kongera ishoramari no gushishikariza abikorera kubaka imikoranire.

Mudavadi yagaragaje ko inzego zibishinzwe zigomba gukomeza gukorana ku buziranenge, igenzura ry'uko ibicuruzwa byujuje ibisabwa n'izindi nzira zo kubigeza ku isoko.

Mu ngendo zo mu kirere, Kenya Airways ikora ingendo ebyiri buri munsi hagati ya Nairobi na Kigali. RwandAir yongeye gukora ingendo hagati ya Kigali na Mombasa mu Ukuboza 2025, nyuma y'imyaka itandatu zari zarahagaze, ikazikora inshuro enye mu cyumweru.

Mudavadi yavuze ko izi ngendo zifasha ubukerarugendo, ubucuruzi, ishoramari n'urujya n'uruza rw'abaturage hagati y'ibihugu byombi.

Mu mishinga yo mu Muhora wa Ruguru, Dr. Kaitesi yagaragaje ibyagezweho birimo gukuraho amafaranga y'impushya zo gukora, gushyiraho gahunda ya One Network Area mu itumanaho no gutangiza imikorere ya gari ya moshi ya Standard Gauge Railway muri Kenya.

Ibihugu byombi byashimangiye ko Umuhora wa Ruguru ukomeje kugira uruhare mu guhuza u Rwanda n'Icyambu cya Mombasa ndetse n'andi masoko yo mu karere.

Ibihugu byombi byahanye ubutaka

Mu bikorwa bishimangira umubano, Kenya yahaye u Rwanda ubutaka i Mombasa na Naivasha. Mudavadi yavuze ko u Rwanda rwamaze gufata no kuzitira ikibanza rwahawe muri Miritini, i Mombasa.
Dr. Kaitesi yagaragaje ko u Rwanda rwabonye ikibanza gikwiye mu Mujyi wa Kigali kigenewe guhabwa Kenya kugira ngo yubake ibiro bya Ambasade yayo.

Ati 'Umubano ukomeye dufitanye ugaragarira kandi mu bufasha Kenya ikomeje guha u Rwanda kugira ngo rubashe kugera ku bikorwa remezo by'ingenzi, harimo no kuruha ubutaka i Mombasa na Naivasha. U Rwanda rwabonye ikibanza gikwiye mu Mujyi wa Kigali, kizahabwa Guverinoma ya Kenya kugira ngo icyubakeho ibiro bya Ambasade yayo.'

Abayobozi bagaragaje ko ubu bufatanye bushingiye ku cyizere, ubushake bwo gufashanya n'umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.

Inama ya 11 ya Komisiyo ihoraho ihuriweho n'u Rwanda na Kenya izabera mu Rwanda mu 2028, ku matariki azumvikanwaho binyuze mu nzira za dipolomasi.

Minisitiri Dr. Usta Kaitesi yavuze ko Kenya ari umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi bw’u Rwanda

Abayobozi b’impande zombi bishimiye ibimaze kugerwaho basaba inzego bireba gukomeza gushyira imbaraga mu bitararangira


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-kenya-byasinye-amasezerano-11-agamije-kwagura-ubufatanye-mu-nzego

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *