Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukwakira 2026, ubwo mu Karere ka Rwamagana ku bufatanye na Unity Club haberaga ibiganiro by'abagize Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa. Ibi biganiro byitabiriwe n'abaturutse mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe.
Ni ibiganiro biri kubera mu Ntara zose aho bigamije kuganira ku mateka y'Igihugu n'urugendo rw'ubumwe n'Ubudaheramwa nyuma y'imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.
Muri iki gikorwa hatanzwe ikiganiro gihuriwemo na Visi Perezida w'Inteko ishinga Amategeko, Uwineza Beline, Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre na Mujawamariya Berthe wabaye Umudepite.
Mujawamariya Berthe yagaragaje uburyo kuva kera Abatutsi bavangurwaga mu mashuri, uko batotezwaga kandi bakiri abana. Yashimiye Inkotanyi zamugiriye icyizere zititaye ko yari umurezi mbere ya Jenoside ahubwo akaba Umudepite.
Senateri Prof Dusingizemungu we yagaragaje Indangamuntu ya mbere ya Jenoside n'uburyo yabaga irimo ubwoko. Yavuze ko nyuma ya Jenoside atiyumvishaga uburyo yabana n'abakoze Jenoside ariko ko byose byagezweho kubera ubuyobozi bwiza.
Visi Perezida w'Inteko ishinga Amategeko, Uwineza Beline we yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari umwana ariko ko hari byinshi yibuka birimo amacakubiri yabaga mu bigo by'amashuri kugeza aho n'amakaye yabo bamwe mu banyeshuri bayajugunya kugira ngo ntibazigere babarusha ku ishuri.
Depite Uwineza yakomeje avuga uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye ibikomere kugeza ubwo yiyemeje kwiga amategeko kugira ngo azagire uruhare mu gucira imanza abakoze Jenoside.
Ati 'Jenoside irangiye mu mutwe wanjye hajemo ko ngomba kwiga amategeko, nta yindi gahunda yari iyo guca imanza za Jenoside. Byari binakomeye cyane harimo umujinya mwinshi, ariko muri wa mujinya warangiye ngiye muri Kaminuza, umwarimu wa mbere twahuye witwa Prof Ngagi aza kundeba mubwira icyatumye nza kwiga amategeko.''
Depite Uwineza yakomeje avuga ko uwo mwarimu yamubwiye ko ishuri yaje kwigamo ashobora kuba yayobye kuko amategeko yaje kwiga ari ukugira ngo azubahe uburenganzira bwa muntu atange ubutabera kuri buri wese. Yavuze ko ibyo kwihorera byaje kugenda bimuvamo yiga agamije kuzatanga ubutabera kuri buri wese.
Depite Uwineza yishimira ko yagize uruhare mu Nkiko Gacaca akanashimira igihugu ko cyemeye ko umuntu uvuye mu bikomere bya Jenoside agira uruhare mu nkiko Gacaca kuko byanatumye akomera kurushaho ndetse anagira uruhare mu gutanga ubutabera aho kwihorera.
Visi Perezida wa Sena, Dr. Alvera Mukabaramba wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye Umukuru w'Igihugu washyizeho ubumwe n'ubwiyunge.
Yasabye buri wese witabiriye ibi biganiro gushyira imbere ubumwe no kwirinda guteshuka ku nshingano zo guteza imbere Abanyarwanda no gukomeza gushyira hamwe kuko ariwo musingi w'iterambere.
Ibipimo by'Ubumwe n'Ubudaheranwa kigaragaza ko Intara y'Iburasirazuba iri kuri 97.2%, Akarere ka Rwamagana kari kuri 96.9%, Kayonza ikagira 98%, Ngoma ifite 97.8% mu gihe Kirehe ifite 97.1%.





Leave a Reply