Ibi biganiro byabereye i Bamako, mu Murwa Mukuru wa Mali, aho Minisitiri Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw'akazi.
Mu butumwa Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026, yavuze ko we na Abdouaye Diop, baganiriye ku gushimangira umubano w'ibihugu byombi.
Ati 'Ibiganiro byacu byibanze ku bijyanye no gukomeza ubufatanye mu nzego mpuzamahanga n'ibibazo by'amahoro n'umutekano mu turere ibihugu byombi biherereyemo ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.'
Yakomeje avuga ko mu bindi baganiriyeho harimo uburyo ibihugu byombi byakomeza kunoza umubano ndetse no kwagura imikoranire mu gukemura ibibazo bihuriweho, birimo ibirebana no kwimakaza amahoro n'umutekano.
Muri uru ruzinduko, Minisitiri Nduhungirehe yanahuye na Minisitiri w'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Mali, Lt Gen Ismaël Wagué, baganira ku buryo bwo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu baturage bo muri icyo gihugu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu gifite ubunararibonye mu bijyanye no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Hashyizweho gahunda n'inzego bitandukanye bigamije kubaka icyizere, guteza imbere imibanire myiza no gushimngira ubumwe bw'Abanyarwanda, ibikomeje gufasha igihugu gutera imbere nta muntu usigaye.
Mali na yo ihanganye n'ibibazo by'umutekano muke n'amakimbirane bituma amahoro n'ubumwe bw'abaturage biba ingingo z'ingenzi mu gushaka ituze rirambye.
Kuva Mali yafungura ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hari byinshi byakozwe, harimo n'amasezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe mu 2023, ibyabaye umusingi watumye ibihugu byombi birushaho kugirana ubufatanye bugamije iterambere.
Mu 2024 u Rwanda na Mali byasinye amasezerano 19 agamije guharanira iterambere ridaheza kandi rishingiye ku bufatanye.




Leave a Reply