Prime Insurance yiyemeje kwihutisha ubwishyu ku bakiliya bagizweho ingaruka n'inkongi yibasiye GOICO Plaza – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu butumwa bw'ubuyobozi bayo, Prime Insurance yagaragaje ko izirikana uburemere bw'igihombo abahuye n'iyi nkongi bagize, ndetse n'ingaruka cyagize ku bucuruzi bwabo no ku mibereho y'imiryango yabo.

Yagize iti “Turazirikana igihombo gikomeye mwagize n'ingaruka zacyo ku bikorwa byanyu no ku mibereho yanyu n'iy'imiryango yanyu. Muri ibi bihe bitoroshye, tubifurije gukomera no kugira icyizere cyo kongera kwiyubaka.”

Iyi sosiyete yasabye abafite ubwishingizi bwayo bagizweho ingaruka n'inkongi kugana ishami rya Prime Insurance ribegereye, kugira ngo bagaragaze ibyangiritse bitangire gusuzumwa.

Prime Insurance yavuze ko izakurikiranira hafi dosiye zabo kandi ikabafasha muri buri cyiciro cy'ikurikiranwa ry'ubwishyu, kugira ngo bahabwe amafaranga y'ubwishingizi byihuse hakurikijwe ibyo amasezerano yabo ateganya.

Yagize iti 'Twiyemeje gukurikirana dosiye zanyu byihutirwa no kubafasha muri buri ntambwe kugira ngo muhabwe ubwishyu vuba hakurikijwe amasezerano y'ubwishingizi bwanyu, mwongere kwiyubaka kandi musubukure ibikorwa byanyu.'

Inkongi yibasiye GOICO Plaza tariki ya 10 Ukwakira 2026, ihereye ku igorofa rya gatanu, ikwira no mu bice byinshi byo hasi, itwika ibicuruzwa n'ibikoresho byarimo. Iri soko ryakoragamo abacuruzi barenga 2000.

Ibarura ry'ibanze ryagaragaje ko ibicuruzwa n'ibikoresho byangiritse bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 Frw, mu gihe inyubako ya GOICO ubwayo ifite agaciro ka miliyari 17 Frw.

Nubwo inkongi yangije ibintu byinshi, nta muntu wahasize ubuzima. Abantu 17 bajyanywe kwa muganga, barimo babiri bakomeretse mu buryo bworoheje, abandi 15 bagira ihungabana.

Impamvu nyayo y'inkongi ntiratangazwa, ariko amakuru y'ibanze yatangajwe n'abakoreraga muri iyi nyubako avuga ko ibishashi by'abasudiraga byaguye mu myenda, umuriro ukwira inyubako yose.

Prime Insurance yiyemeje gufasha byihuse abakiliya bayo bagizweho ingaruka n’inkongi yibasiye GOICO Plaza


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yiyemeje-kwihutisha-ubwishyu-ku-bakiliya-bagizweho-ingaruka-n

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *