Aba babyeyi bigishaga ku Rwunge rw'Amashuri rwa Cyivugiza, ishuri riherereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge. Mukeshimana Germaine yari amaze imyaka 40 ari umurezi mu gihe Mukamusoni Elizabeth yari amaze imyaka 43 nk'uko bombi babibwiye IGIHE ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu ku wa 5 Ukwakira 2026.
Mukeshimana yavuze ko yatangiye kwigisha mu 1985, atangira yigisha mu ishuri ryigenga ryo mu Rugunga, aho yatangiriye ku mushahara ungana na 10.400 Frw ariko kuko yari umwana w'umukobwa watahaga iwabo, avuga ko atigeze agira ikibazo dore ko n'ayo mafaranga yari afite agaciro cyane.
Yavuze ko iyo agereranyije uburezi bw'icyo gihe n'ubw'uyu munsi asanga bwarahindutse cyane kuko muri icyo gihe byasabaga abana gufata buri kintu cyose mu mutwe kandi bikanabasaba gukurikira mwarimu cyane kuko nta handi bakuraga ubumenyi.
Yongeyeho ko muri iki gihe haje ikoranabuhanga ryinshi ryorohereza uburezi, ababyeyi benshi bariga ku buryo bashobora gufasha n'abana babo.
Kimwe mu bishimisha Mukeshimana ni ugutambuka agahura n'abo yigishije bakamusuhuza. Ati “Hari igihe ugera ahantu ugahura n'umuntu wowe utakimwibuka akaguhamagara ati 'mwarimu'. Nko mu bo nahereyeho hari abo njya mbona, iyo rero umuntu aguhamagaye biragushimisha. Mu bo nigishije harimo Minisitiri, abandi bari mu ngabo n'ahandi henshi.”
Yavuze ko uburezi ari umwuga mwiza kuko utuma abawukora basabana n'abana kandi n'ubukora bukamufasha guhora yumva ari nk'umwana. Yashimangiye ko buruhura, asaba Leta kwita ku barimu cyane.
Ati “Icyo nasaba Leta ni ukwita kuri mwarimu kurusha, n'ubundi Leta itwitaho inakora ibishoboka byose, rero n'ubundi nayisaba kwita kuri mwarimu. Minisiteri y'Uburezi ku byemezo ifata, ntikabiture kuri mwarimu, bajye bamwegera bamuganirize kuko ni we uri aho hasi, ni we uzi ibibazo by'abana.”
Mukamusoni Elizabeth umaze imyaka 43 yigisha, ni undi mwarimu wari ubirambyemo.
Yavuze ko kwigisha ari urugendo rurerure rwaranzwe n'ibyiza byinshi kuko yishimira ko hari abantu benshi bari mu nzego za Leta yafashije guha ubumenyi n'uburere butuma bari gukorera igihugu neza.
Yavuze ko mu bo yigishije harimo abaganga, abakora mu nzego z'ubuyobozi, abubatsi, abarimu bagiye bamufatiraho icyitegererezo n'abandi benshi.
Ku bijyanye n'umwana ushaka kwiga uburezi cyangwa uri kubwiga uyu munsi, Mukamusoni yavuze ko akwiriye kubanza kubukunda.
Ati “Umwana uri kwiga uburezi namugira inama yo kubukunda, burya iyo udakunze ikintu ukoramo ntabwo kigushimisha, gukunda uburezi ni byiza, nanjye narabukunze kandi mburambamo. Abakiri bato nabagira inama yo kubukunda kuko kwigisha biruhura mu mutwe kandi nibabukunda bazabumaramo igihe.”
Uyu mubyeyi yavuze ko aramutse agiriwe nk'icyizere akaba mu bafata ibyemezo mu burezi cyane cyane ku Mwalimu Sacco, yahindura uburyo umwarimu agurizwamo amafaranga. Yavuze ko muri iki gihe umwarimu asabwa ingwate nyamara rimwe na rimwe akazi ke kagakwiriye kuba ingwate ikomeye.


Leave a Reply