Jali Finance yavuze ku kibazo cy'abamotari batinda gukorerwa 'mutation' za moto bamaze kwishyura – #rwanda #RwOT

Written by

in

Iki kibazo cyagarutsweho ku wa Gatanu, tariki ya 9 Ukwakira 2026, ubwo Jali Finance yasozaga icyumweru cyahariwe abakiliya, mu birori byabereye ku ishami ryayo riri mu Mujyi wa Kigali.

Ni ibirori byahurije hamwe ubuyobozi bw'iki kigo n'abakiliya bacyo, byanaranzwe no gusangira no kungurana ibitekerezo ku mitangire ya serivisi, ibibazo abakiliya bahura na byo ndetse n'uburyo bwo kurushaho kunoza imikoranire.

Icyumweru cyahariwe abakiliya cyari gifite insanganyamatsiko igira iti 'Guha serivisi nziza umukiliya irenze iyo wari usanzwe umuha.'

Muri iki cyumweru, Jali Finance yahaye abakiliya bayo umwanya wo kugaragaza ibyo bishimira muri serivisi bahabwa n'ibyo bifuza ko byanozwa.

Hanamuritswe uburyo bw'ikoranabuhanga buzwi nka 'Jali KOI', bwashyizweho kugira ngo bworohereze abakiliya gusaba no kubona serivisi zitandukanye z'iki kigo.

Jali Finance ifite abakiliya basaga 10.000, biganjemo abamotari bakoresha moto zikoresha lisansi n'izikoresha amashanyarazi.

Iki kigo gitanga moto ku nguzanyo, aho umukiliya uyihawe yishyura 35.000 Frw buri cyumweru kugeza arangije kwishyura amafaranga yose yumvikanyweho.

Moto itangwa iri kumwe n'ibyangombwa bikenewe, birimo ibijyanye n'imisoro, uruhushya rwa RURA, icyemezo cy'ubwishingizi n'ikarita y'umuhondo (Carte Jaune).

Iyo umukiliya arangije kwishyura inguzanyo, hakorwa ihererekanyamutungo, rizwi nka 'mutation', kugira ngo moto yandikwe ku mazina ye, abe ari we uyegukana mu buryo bwemewe n'amategeko.

Icyakora, bamwe mu bakiliya bagaragaje ko hari igihe barangiza kwishyura ariko bagatinda kubona ibyo byangombwa, bikabateza ibibazo birimo no guhanwa mu gihe bakora umwuga wabo.

Umuyobozi Mukuru wa Jali Group na Jali Finance Ltd, Jean Félix Nkundimana, yavuze ko iki kigo gikora ibishoboka byose kugira ngo abakiliya barangije kwishyura moto zabo babone ibyangombwa ku gihe.

Yasobanuye ko hari ubwo iki gikorwa gitinzwa n'ibibazo bya sisitemu z'ikoranabuhanga z'inzego za Leta zishinzwe gutanga ibyo byangombwa.

Nkundimana yavuze ko Jali Finance igiye kurushaho gukorana n'inzego zibishinzwe kugira ngo iki kibazo kimaze igihe gihangayikishije bamwe mu bakiliya gikemuke burundu.

Ati 'Icyo kibazo tumaze igihe kinini tugikoraho ni yo mpamvu twifuza ko cyabonerwa umuti urambye, turifuza kandi ko n'izindi nzego zadufasha kigakemuka.'

Muri ibi birori, Jali Finance yanashimiye abakiliya bayo barindwi b'indashyikirwa, kubera imikoranire myiza bagiranye n'iki kigo.

Aba ni Tuyishimire Olivier, Ndikubwayo Zachary, Munezero Théogène, Niyomwungeri Philémon, Muneza Egide, Mudahogora Liliane na Ntihemuka Anastase.

Jali Finance Ltd yashinzwe mu 2017, itangira ibikorwa byayo mu 2018. Kuri ubu ifite amashami mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Kayonza, ndetse ikaba iteganya gufungura irindi shami mu Karere ka Musanze.

Abakiliya ba Jali Finance bagaragaje ibibazo bafite kuri serivisi bahabwa

Ibyishimo byari byose hagati y’abayobozi ba Jali Finance n’abakiliya babo

Umuyobozi Mukuru wa Jali Group na Jali Finance Ltd, Jean Félix Nkundimana, yijeje abakiliya b’iki kigo gukomeza kubaha serivisi nziza

Abakiliya bari ku mashami ya Jali Finance bagenewe impano

Habayeho umwanya wo gusangira n’abakiliya babo

Jali Finance yizihije icyumweru cyahariwe abakiliya


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jali-finance-yavuze-ku-kibazo-cy-abamotari-batinda-gukorerwa-mutation-za-moto

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *